Centrafrique: RDF yacungiye umutekano Perezida w’Ubufaransa

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (Centrafrique), zagaragaye zirinze umutekano w’abakuru b’ibihugu bya Santarafurika n’Ubufaransa.

Ubusanzwe, Ingabo za RDF zibungabunga umutekano w’abaturage n’uwa Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange TOUADERA; ariko zabitangiriye ku wari usanzwe ayobora inzibacyuho muri icyo gihugu, Mme Catherine Samba Panza.

Perezida Hollande yari arinzwe n'Ingabo z'u Rwanda (RDF).
Perezida Hollande yari arinzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Ubwo Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, yageraga muri Santarafurika kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, byagaragaye ko yacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’Ubufaransa ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (CAR), aho yari kumwe na mugenzi we Faustin Touadera.

Aba bakuru b’ibihugu byombi basuye uduce dutandukanye tw’umurwa mukuru wa Santarafurika, Bangui, harimo ahitwa Centre Pastoral ya 4 ARR na PK5 muri 3 ARR hatuwe cyane n’abayoboke b’idini ya Isilamu.

Zamuherekeje kugera ku Kibuga cy'Indege.
Zamuherekeje kugera ku Kibuga cy’Indege.

Ibitangazamakuru biravuga ko Perezida Hollande yari aje kumenyesha abanya-Santarafurika ko Ubufaransa bukuye Ingabo zabwo muri icyo gihugu, ariko ko bazakomeza imikoranire irimo gutanga amahugurwa n’ibindi bikoresho bikenewe.

Kuva mu mpera za 2012 iki gihugu cyadutsemo amakimbirane ashingiye ku madini hagati y’abakirisitu biremye umutwe wiswe SELEKA ndetse n’abayisilamu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

RDF murashoboye rwose mukommeze mwubake izina namahanga aturebereho

musoni jms yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Imana ihe umugisha ingabo za RDF kuko umulimo zirigukora muri Centrafrique ari uwintangarugero mumateka yisi.

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

reka twetubarute rwose bananiwe kurinda abanyarwanda muri genocide ahubwo baratwica nonetwe turabarindira perezida
nibyiza rwose ntampamvu yokwihorera imana niyo izahora

patrick yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

Umuheto nuwasogokuru sinzawutenguha

Mutabazi moses yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

bravo RDF,mukomeze umurava!

kalisa yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka