UN yemeje umutwe wa gisirikare uzahashya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa

Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye icyemezo cyo kohereza umutwe w’ingabo zidasanzwe zigera ku 2500 zigomba guhashya imitwe yitwara gisirikare mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa.

Icyo cyemezo cyatowe kuri uyu wa kane tariki 28/03/2013 giha inshingano uwo mutwe wo gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurwanya imitwe nka FDLR yasize ikoze ibara mu Rwanda na M23 irwanya Leta ya Kongo-Kinshasa.

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habarurwa imitwe yitwara gisirikare igera kuri 30; nk’uko imibare itangwa na MONUSCO ibigaragaza.

Ibihugu nka Tanzaniya, Mozambique n’Afurika y’Epfo byarangije kwemeza ko bizohereza abasirikare babyo muri uwo mutwe, biteganyijwe ko uzaba waratangiye imirimo yawo mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 2013; nk’uko byatangajwe na BBC.

Ni bwo bwa mbere, Umuryango w’Abibumbye ushyizeho umutwe ugomba gukoresha imbaraga kugira ngo ugarure amahoro mu gihe ubusanzwe imitwe ya UN yabaga ishinzwe kurinda abasivile.

Uyu mutwe uje mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirenga ibihumbi 19 zinengwa kudasohoza inshingano zazo zirimo kurinda abaturage n’ibyabo.

Umutwe ushinzwe guhashya inyeshyamba ugizwe n’ingabo 2500, uzayobora n’umugaba w’ingabo za MONUSCO ariko ibihugu bigize inama y’ibihugu bigari (ICGLR) ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika byifuza ko wayoborwa n’umugaba w’ingabo ukomoka muri Afurika.

Indege zitagira umupilote (drones) zizakoreshwa muri icyo gikorwa cya gisirikare mu rwego rwo kugenzura imipaka y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kongo-Kinshasa. Igihugu cya Kongo-Kinshasa cyashinjije u Rwanda na Uganda gufasha umutwe wa M23, ibirego byanyojwe n’ibihugu byombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka