Umusirikare wa MONUSCO yarasiwe i Walungu hafi y’umujyi wa Bukavu

Umwe mu basirikare b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri Kongo (MONUSCO) yaguye muri ambushi y’imitwe ya gisirike ikorera mu gace ka Walungu kari hafi y’umujyi wa Bukavu, kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013.

Uyu musirikare wo mu gihugu cya Pakistani yaguye i Walungu ubwo bari bagiye gusimbura bagenzi babo bahakorera. Hari saa 18h 50’ z’umugoroba ubwo bagwaga muri icyo gico cy’abagizi ba nabi.

Umuvugizi wa MONUSCO mu intara ya Kivu y’Amajyepfo yatangarije abanyamakuru ko abantu bitwaje imbunda bateze imodoka ya gisirikare batangira kuyirasa.

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye yamaganye iraswa ry’uriya musirikare ndetse akaba yasabye Leta ya Kongo gukora iperereza kugirango bashyikirize ubutabera abo bagizi ba nabi barashe uriya musirikare wo muri Pakisitani.

Muri Kongo hamaze kugwa abasirikare 140 b’umuryango w’abibumbye kuva batangira gukorera muri Congo; nk’uko byatangajwe na Colonel Abass mu kiganiro n’abanyamakuru.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka