Umuryango “Crisis Group” urasaba ko inshingano za MONUSCO zivugururwa
Umuryango mpuzamahanga ugamije gukumira amakimbirane ku isi “crisis group” urasaba akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kongera kwiga ku mirimo ya MONUSCO muri Congo kuko nta musaruro ugaragara itanga.
Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara tariki 11/06/2012, umuryango crisis group uvuga ko icyari kibesheje ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Congo (MONUSCO) ari ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo nyamara ngo kuva yajyayo ntacyo byahinduye kuko abaturage bakomeje gukorerwa ihohoterwa no guhora mu ntambara.
Dore bimwe mu byifuzo bikubiye muri ibaruwa “crisis group” yandikiye akanama gashinzwe umutekano muri ONU ari nako kohereje ingabo zako muri Congo:
– Musabe Leta ya Congo ifate Bosco Ntaganda ashyikirizwe urukiko mpuzamahanaga mpanabyaha
– Musabe uburenganzira umunyamabanga wa ONU, bwo gukora isuzuma, hashyirweho ingamba nshya kugira ngo MONUSCO ibashe kugarura amahoro muri Congo kandi hajye hakorwa raporo y’ibikorwa byayo, ishyikirizwe akanama kabishinzwe kugira ngo hamenyekane niba hari icyo imarira abaturage mu iterambere ryabo.
– Gusaba abashyigikira imitwe irwanira muri Congo guhagarika izo mfashanyo.
Ingabo za MONUSCO zageze muri Congo mu mwaka wa 2003, ariko kugeza n’ubu ntizirashobora kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo ari nayo mpamvu crisis group isaba ko ibikorwa byayo byasuzumwa bikavugururwa.
Marie Josée Ikibasumba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NI KO BIKWIYE KUGENDA RWOSE KUKO MONUSCO ARI BARINGA YIBEREYE MU BYO KWISAHURIRA AMABUYE Y’AGACIRO MURI CONGO!