Umubyeyi wa Prezida wa Uganda, Mzee Amos Kaguta yashyinguwe

Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura Mzee Amos Kaguta, umubyeyi wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wabereye i Rwakitura mu Karere ka Kiruhura kuri uyu wa mbere, tariki 25/02/2013.

Uretse abanyacyubahiro banyuranye bazwi mu ruhando rwa politiki rwo mu gihugu cya Uganda, uwo muhango witabiriwe na Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Mlisho Kikwete wari ukubutse Addis-Abeba muri Ethiopia . Ibindi bihugu byo mu karere byohereje ubutumwa bw’akababaro binahagararirwa n’abayobozi batandukanye.

N’ubwo Mzee Amos Kaguta yabyaye abantu bakomeye mu gihugu cya Uganda harimo Perezida Kaguta Museveni, Gen. Salim Saleh na Dr. Violet kajubiri, Mzee Amos Kaguta witabye Imana ku myaka 96 yabayeho ubuzima busanzwe.

Abafashe ijambo bose bamusezeraho bavuga ko Mzee Amos Kaguta yari intwari ndetse akarangwa n’urukundo.

Uyu musaza yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 22/02/2013 aguye mu Bitaro Mpuzamahanga bya Kampala nyuma yo kumara igihe kirekire arwaye. Urusobe rw’indwara z’izabukuru ngo ni zo zateye urupfu rwe; nk’uko abo mu muryango babitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"karibo babiicya mana!!

tumusime.geofrey yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka