Ubutumwa bw’Abasirikare b’Afurika y’Epfo muri Kongo-Kinshasa ntibuvugwaho rumwe

Ishyaka ryo muri Afurika DA (Democratic Alliance) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa ANC rirasaba Prezida Jacob Zuma gutanga ibisobanuro ku butumwa bw’ingabo z’Afurika y’Epfo zitegura kujyamo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 06/04/2013, umudepite ukomoka mu ishyaka rya DA avuga ko bitumvikana ukuntu igihugu kijya mu butumwa nyuma yo gutakaza abasirikare 13 muri Centrafrique, umubare munini w’ingabo zaguye ku rugamba kuva ivangura rya Apartheid ryarangiye.

Abo basirikare baguye mu mirwano tariki 24/03/2013 bahitanwe n’inyeshyamba za Seleka zahiritse ku butegetsi Perezida Francois Bozize wayoboraga Centrafrique.

David Maynier ati: “Prezida afite inshingano zo kumenyesha mu gihe gito inteko kandi agatanga ibisobanura bihagije ku iyoherezwa ry’ingabo z’Afurika y’Epfo.

Abasirikare ba Afrika y'Epfo.
Abasirikare ba Afrika y’Epfo.

Si ubutumwa bwo kugarura amahoro ni ubutumwa bwo gushaka amahoro ni ukuvuga ko ingabo za Afurika y’Epfo zigiye kurwana n’inyeshyamba ziri muri Kongo-Kinshasa.”

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bazaba bagize itsinda ry’ingabo 2500 zifite akazi katoroshye ko guhashya imitwe yitwara gisirikare igera muri 30 iri mu burasizuba bwa Kongo-Kinshasa. Ibihugu nka Malawi, Tanzania na Mozambique byarangije gutangaza ko bizohereza ingabo zabyo muri uwo mutwe.

Igihugu cy’Afurika y’Epfo gisanzwe gifite abasirikare 1000 bari mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO).

Ikinyamakuru The City Press cyatangaje ku cyumweru tariko 06/04/2013 ko hari indege zuzuye ibikoresho bya gisirikare bibarirwa mu matoni zahagurutse i Pretoria, Bloemfontein na Makhado zerekeza ku mupaka wa Uganda na Kongo-Kinshasa aho zizashinga ibirindiro.

Biteganyijwe ko uwo mutwe utangira gukora guhera mu ntangiriro za Nyakanga ariko ibyo Afurika y’Epfo ikora bica amarenga ko ushobora gutangira imirimo yawo mu minsi mike iri mbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka