Ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho hafi kimwe cya kabiri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyavuze ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho kimwe cya kabiri; mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka; biturutse ku bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu byahagaze bitewe n’icyorezo cya coronavirus.

Ibarurishamibare muri Afurika y’Epfo ryerekanye ko Ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho 51% mu gice cy’umwaka wa 2020 ugereranyije n’icyo gihe mu mwaka ushize wa 2019.

Igabanuka ritigeze ribaho ryatewe n’ifungwa ry’ubucuruzi, hiyongeraho na gahunda ya guma mu rugo yagize ingaruka ku mikorere y’abaturage. Ibihe bidasanzwe byashyizweho ku ya 27 Werurwe 2020, byatumye ibikorwa byinshi by’ubukungu bihagarara.

Kugabanuka k’ubukungu ahanini byatewe no kugabanuka gukabije mu bikorwa by’ubwubatsi, inganda n’amabuye y’agaciro, aho byose byagabanutse kugera kuri 70%.

Ubukungu bwa Afurika y’Epfo, igihugu cyahoze ari icya mbere ku mugabane wa Afurika, bwari bumaze gusubira inyuma ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri ishize. Igihe icyo gihugu cyibasiwe na virusi ya corona, ubukungu bwagabanutseho kabiri ku ijana mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka.

Abashinzwe ibarurishamibare bavuga ko kuba igihembwe cya kabiri cyarabaye icy’ibihombo ku gihugu ngo byagize ingaruka ku muvuduko ubukungu bwose bwagombaga kugenderaho, bituma ubukungu muri rusange bugwa mu gihombo kingana na 6.1 %.

Gusubira inyuma k’ubukungu bwa Afurika y’Epfo byatumye Nigeria ifata umwanya wa mbere muri iyi myaka ya vuba aho kugeza ubu Nigeria ifite umutungo ungana n’umusaruro mbumbe (GDP) ubarirwa kuri miliyari 444,543 z’amadolari naho Afurika y’Epfo ikaba ifite miliyari 358,893 mu madolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka