Tanzania: yasambanyije umwana, ahanishwa gufungwa burundu

Urukiko rwo mu Karere ka Iringa, rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu no kwishyura amande y’Amashilingi Miliyoni eshanu ya Tanzania, umugabo witwa Method Muhimba w’imyaka 33, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka icumi (10), wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Muhimba utuye ahitwa i Mlandege muri Iringa, yakoraga ubucuruzi bworoheje, akaba yarabanaga mu nzu imwe n’ababyeyi b’uwo mwana, umunsi wo kumufata ku ngufu, ngo yamuhamagaye mu cyumba cye, amaze kumusambanya umubwira ko agomba guceceka ko amuha amafaranga yo kugura amafiriti.

Ababyeyi b’umwana bo kenshi birirwaga mu mirimo yo gushaka ubuzima, umwana yava ku ishuri akirirwa mu rugo wenyine. Nyina w’umwana, atashye yabonye ko umwana atamerewe neza, amubajije ikibazo afite, umwana amubwira ibyo yakorewe n’uwo mugabo, hahita hatangira gahunda zo gushaka uko yatabwa muri yombi.

Mu rubanza harimo abatangabuhamye batanu harimo na Muganga wamupimye akabona ibimenyetso bigaragaza ko yasambanyijwe.

Abashinjacyaha muri iyo dosiye, harimo uwitwa Nashoni Saimon na Blandina Manyanda babwiye urukiko ko uwo mugabo ari ubwa mbere akoze icyo cyaha, ariko ko akwiye guhabwa igihano gikomeye kugira ngo bibere isomo n’abandi baba bafite ingeso mbi nk’izo.

Asoma umwanzuro w’urubanza, Umucamanza Said Ally Mkasiwa yavuze ko urukiko rwasuzumye ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’imapnde zombi, nyuma bigaragara ko ubushinjacyaha bwashoboye kugaragaza ko icyaha cyo gufata ku ngufu, cyabayeho gikozwe na gikozwe na Method, ku mwana w’umukobwa w’imyaka 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka