Sudani: RDF yamuritse ishuri yubakiye abaturage
Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 73 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani zamuritse ishuli zubatse.
Tariki 5 Ugushyingo 2016, ni bwo zashyikirije iri shuri abaturage batuye mu nkambi ya “El Salaam IDP” iherereye mu Mujyi wa El Fasher.
Ishuri rigizwe n’ibyumba bitatu byubatse ku nkunga y’umuryango wa Gikirisitu ukorera muri UNAMID ufatanyije n’ingabo z’u Rwanda.
Prof Yousuf Isaac Ahmad, umunyamabanga wa Leta ya Sudani ushinzwe uburezi, yashimye umusanzu ingabo z’u Rwanda zatanze.
Avuga ko bije byiyongera ku bindi byumba by’amashuri bibiri byubatse n’ingabo z’u Rwanda umwaka ushize, zasimbuwe n’iziyo ubu.
Yagize ati “Ni inshuro ya kabiri nitabira ibirori nk’ibi, ubushize nari ahitwa “Umkadada locality” nabwo twishimira ibindi bikorwa nk’ibi, aho hari hubatswe uruzitiro ku ishuli ry’abakobwa rya “Noor Salaam girl’s primary school.”
Ahmad yongeyeho ko yifuza ko hazaho umunsi ngarukamwaka wo kumurika ibijyanye n’umuco hagati ya Sudani y’Amajyepfo n’u Rwanda.
Avuga ko bizaba mu rwego rwo guha agaciro umusanzu ukomeye Abanyarwanda bagira mu gufasha Abanye-Sudani. Ibyo ngo bikazaba ari uburyo bwiza bwo guteza imbere imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Lt Gen FM KAMANZI, umuyobozi wa UNAMID, yashimiye ingabo zigize “Rwanbatt47”ku musanzu wazo, anizeza ko bazakomeza kugira uruhare no mu yindi mishanga nk’iyo.
Umuyobozi w’inkambi ya “Salaam IDP camp” Khalil Sheik Khadin, yashimiye ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Sudani, ashimira n’u Rwanda by’umwihariko kubera uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Ati “Umusanzu n’ubufasha muha abaturage bacu ni igikorwa cy’amateka mutandakunye cyane n’abandi bagenzi banyu bakomoka mu bindi bihugu,tubifurije ko bakwigira kuri iyi gahunda.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|