Sudani hatanzwe agahenge k’iminsi ibiri kugira ngo hizihizwe umunsi mukuru w’Igitambo cya EId Al Adha

Impande zihanganye muri Sudani zumvikanye ko zigomba gutanga agahenge k’iminsi ibiri ku gira ngo abayisiramu babashe kwihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha) neza.

Hatanzwe agahenge k'iminsi 2 ngo bizihize umunsi mukuru
Hatanzwe agahenge k’iminsi 2 ngo bizihize umunsi mukuru

Aka gahenge kemeranyijwe n’ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen. Abdul Fattah al-Burhan, n’umutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, bakaba barwanira ubutegetsi.

Abenshi mu batuye iki gihugu cya Sudani babarizwa mu idini ya Islam baka bifuje ko uku guhagarika imirwano biri bubafashe kwizihiza uyu umunsi mukuru w’Igitambo cya EId Al Adha batekanye.

Kuva intambara yakwaduka muri iki gihugu hagiye hemeranywa gutanga agahenge ku mpande zihanganye kugira ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi ku bantu bakeneye impfashanyo zirimo ibiribwa, ubuvuzi no gutabara indembe n’inkomere no kugira ngo haboneke inzira ku miryango mpuzamahanga yo kubigeza kubabikeneye ariko ntibyagiye bikunda kuko ayo masezerano abayemeranywagaho ntizayubahirizaga.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) na Afurika yunze Ubumwe (AU), nibo bari abahuza mu bijyanye n’amasezerano ya Jeddah, kuko afatwa nk’intambwe ya mbere igana ku kuruhura abaturage ba Sudani bamaze iminsi bababaye.

Ntiharamenyekana niba akaga gahenge k’iminsi ibiri nikarangira impande zombie zizongera kubura imirwano muri iki gihugu.

Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, Volker Türk, avuga ko ibirimo kubera muri Sudani no mu ntara z’iki gihugu, bikomeye kuko imirwano igenda ihindura isura ikinjizwamo n’abaturage.

Impande zombi zakomeje kwitana ba mwana, ku bijyanye no kwica abasivili, guhera ku itariki 15 Mata 2023, aho igisirikare cyahamyaga ko abarwanyi ba FSR, bagenda bashyira ibirindiro byabo mu duce dutuwe cyane, maze bakagakoresha abaturage nk’ingabo zo kwikingira «boucliers humains», ku rundi ruhande abarwanyi ba FSR bo bavuga ko ingabo ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhane , ari zo zirasisha indege za gisirikare mu bice bituwe n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka