SADEC yohereje intumwa zo kwiga uko umutekano uhagaze i Goma

Ibihugu bihuriye mu muryango w’iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADEC) byohereje intumwa kugira ngo zirebe uko umutekano mu burasirazuba uhagaze mbere y’uko byohereza yo ingabo mu gucunga umutekano no guhashya imitwe yitwaza intwaro.

Intumwa zageze Goma taliki 07/02/2013 ziyobowe n’uwitwa Haretsebe Mahosi yatangaje ko zirimo ibice bibiri birimo abapolisi hamwe n’abasivile.

Akazi kabo ngo ni kureba uko umutekano uhagaze kandi ibyo bazashyikiriza SADEC izabiheraho mu gufata imyanzuro y’icyo yakora ku kibazo cya Congo.

Haretsebe Mahosi abajijwe igihe ingabo z’umuryango wa SADEC zizaba zageze muri Congo yashubije ko ntacyo abiziho kuko akazi kabo karangirira mu gushaka amakuru y’uko umutekano uhagaze, ibyo babonye bakabishyikiriza uyu muryango abayobozi b’ibihugu bagafata imyanzuro.

Muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo habarirwa imitwe yitwaza intwaro igera kuri 40 irimo ihungabanya umutekano w’u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Haretsebe Mahosi uyoboye intumwa avuga ko atazi igihe ingabo zizazira.
Haretsebe Mahosi uyoboye intumwa avuga ko atazi igihe ingabo zizazira.

Me Feller Lutaichirwa Mulwahale wungirije Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yatangarije izi ntumwa ko kuva intambara ya M23 yatangira abaturage bagera ku bihumbi 700 bamaze kuva mu byabo bakaba bacyeneye ko umutekano wagaruka.

Mu minsi ishize abayobozi b’ibihugu birebwa n’ikibazo cya Congo bari muri Ethiopia bagomba gusinya amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo ariko barabihagarika ndetse igihugu cya Afurika y’Epfo cyari cyemeye gutanga ibikoresho kikaza kwisubiraho.

SADEC igizwe n’ibihugu 15 byo muri afurika y’Amajyepfo : Angola, Botswana, Democratic Republic of the Congo, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Swaziland, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, South Africa, Seychelles na Madagascar.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka