RDC: Abayobozi b’ingabo za SADEC batangiye gusura ahazashyirwa ingabo
Abayobozi b’ingabo za SADEC bavuye mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi kuva taliki 12/03/2013 bari mu burasirazuba bwa Congo mu gikorwa cyo gutegura kuza
kw’ingabo zigomba kurwanya imitwe yitwaza intwaro.
Abayobozi bageze mu burasirazuba bwa Congo bamaze gusura uduce twa Rwindi na Sake ahakikije umujyi wa Goma kugira ngo bazashobore kurwanya imitwe iri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru yemezwa na radio Okapi avuga ko izi ngabo zaje zitigeze zigaragaza, ariko ngo zirareba ahagomba gushyirwa ibirindiro by’ingabo 2500.
Iki gikorwa cyari cyateye ubwoba imitwe yitwaza intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse imwe yemera gusinya amasezerano yo kurambika intwaro nubwo mu gihe gito yongeye guhangana na leta harimo Mai Mai, Raia Mutomboki, Cheka na Mai Mai Nyatura.
Mu burasirazuba bwa Congo habarirwa imitwe yitwaza intwaro igera kuri 40 ariko iyatunzwe agatoki kandi igomba kurwanywa harimo M23 na FDLR.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|