Pistorius yarashe umukinzi we arapfa ku munsi w’abakundana yibeshye ko ari umujura

Igihangange mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye (paralympic games) ku isi, Oscar Pistorius, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kurasa umukobwa bakundanaga witwa Reeva Steenkamp, yikanze ko ari umujura.

Ibyo byago byabaye mu rukerera rwo ku itariki 14/2/2013 (umunsi w’abakundana), ubwo saa kumi za mu gitondo, Oscar Pistorius w’umunya Afurika y’Epfo, yikanze uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ko ari umujura, ubwo yinjiraga mu nzu ye aho atuye i Johennesburug, maze ahita umurasa amasasu meshi mu mutwe, mu gituza no ku maboko maze ahita yitaba Imana.

Aho Oscar Pistorius atuye.
Aho Oscar Pistorius atuye.

Reeva Steenkamp bakundanaga kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, yari aje mu rugo rw’umukunzi we atamuteguje, mu rwego rwo kumuha impano zitunguranye zo ku munsi w’abakundana (Valentine’s Day surprise), maze ibyari kuba ibyishimo bihinduka agahinda.

Nyuma y’urwo rupfu rwa Reeva Steenkamp usanzwe akora akazi ko kwerekana imideli (model), Polisi yo mu mujyi wa Johannesburug yahise ifata Oscar Pistorius akaba arimo guhatwa ibibazo mu gihe hakorwa kandi irindi perereza ryimbitse.

Umunsi umwe mbere y’uko araswa, Reeva Steenkamp wari ufite imyaka 30, ngo yari yanditse amagambo ajyanye n’urukundo kuri Twitter bigaragara ko yari yiteguye neza umunsi w’abakundana ndetse anawifuriza abakundana bose.

Yari yanditse ngo “Ni iki muteganyiriza abakunzi banyu ejo? Ni umunsi ugomba guharirwa urukundo, ni nayo mpamvu buri wese akwiye kuwizihiza. Mbifurije umunsi mwiza”.

Oscar yari yaragiranye ibihe byiza n'umukunzi we.
Oscar yari yaragiranye ibihe byiza n’umukunzi we.

Nyuma y’urwo rupfu, abantu bose bari bazi urukundo rwabo bumiwe, iperereza rikaba rigikorwa kugirango hemenyekane niba ari nta kindi cyari kibyihishye inyuma; nk’uko bitangazwa na Dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru.

Igihugu cya Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi birimo abaturaga benshi batunze imbunda mu ngo zabo kubera ahanini kwirinda abajura ndetse n’abandi bantu bakora ubugome bayogoje icyo gihugu.

Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), bugaragaza ko mu baturage 100 ba Afurika y’Epfo, 12.7 muri bo baba batunze imbunda, kandi ngo nibura abantu 50 buri munsi bapfa barashwe.

Pistorius ubwo yasiganwaga akegukana umudari wa zahabu i London muri 2012.
Pistorius ubwo yasiganwaga akegukana umudari wa zahabu i London muri 2012.

Oscar Pistorious w’imyaka 26, ni umukinnyi usiganwa akoreshe amaguru y’amakorano, kuko ubusanzwe ari nta maguru agira, akaba kugeza ubu ari we muntu wa mbere ku isi wiruka cyane kurusha abandi badafite amaguru.

Pistorious, yaherukaga kwerekana ubuhangange bwe ku isi, ubwo yegukanaga umudari wa zahabu mu mikino y’abamugaye (Paralympic Games), yabereye i London mu Bwongereza umwaka ushize.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka