Petero Buyoya wayoboye u Burundi yakatiwe gufungwa burundu

Petero Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yakatiwe gufungwa uburundu, nyua y’uko urukiko rwo mu Burundi rumuhamije ibyaha bine bifitanye isano n’urupfu rwa Ndadaye Merchior, na we wayoboye u Burundi.

Buyoya ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Sahel, yakatiwe icyo gifungo mu rubanza atigeze aburanamo.

BBC yavuze ko ifite kopi y’inyandiko biganjemo abahoze ari aba Ofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi, ari bo bakatiwe gufungwa burundu.

Abandi bantu batatu barimo Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi, bo bakatiwe gufungwa imyaka 20, naho undi muntu umwe agirwa umwere.

Mu mwaka wa 2018, Leta y’u Burundi yashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Petero Buyoya, wayoboye u Burundi mu myaka ya 1987-1993 ndetse na 1996-2003, akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uwamusimbuye mu 1993, Melchior Ndadaye.

Abo bantu bose bakatiwe igifungo, banaciwe ihazabu ingana n’amafaranga y’amarundi hafi miliyoni 103.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka