Perezida wa Gambia ngo uzafatwa akora imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina azahanwa yicuze icyatumye avuka
Perezida Yahya Jammeh uyobora igihugu cya Gambia yongeye kugaragaza ko atihanganira na busa abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, ndetse avuga ko uzafatwa akora ibyo bikorwa yita urukozasoni azahabwa ibihano bikarishye, akicuza icyatumye avuka.
Perezida Yahya Jammeh yavuze ko abakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina bakwiye kudahirahira ngo bagere mu gihugu ayoboye, ngo naho ubundi “bazahabwa ibihano bizatuma bicuza impamvu bavutse.”
Ubwo yatangizaga imirimo y’Inteko Ishinga amategeko y’igihugu cye, Perezida Jammeh yagize ati “Gukora imibonano nk’iyo ni amahano tutakwihanganira kandi ni ukurwanya gahunda y’Imana ku buzima bw’abantu.
Sinigeze mbona inkoko cyangwa inyoni cyangwa ibindi bikoko bikorana ayo mahano. Ni gute twarebera abantu bakorera ayo mahano ku butaka bwacu? Uzatahurwaho ibyo rwose abe yiyimbira, tuzamuhana ibyo atazibagirwa.”
Igihugu cya Gambia gituwe n’abayisilamu benshi kandi amadini menshi azwiho kutihanganira imyitwarire nk’iyo.
Perezida Jammeh nawe w’umuyisilamu amaze igihe amereye nabi abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, cyane cyane ko ubu mu bihugu byateye imbere bamamaza ku mugaragaro ko abantu bakwiye kwemererwa gukora iyo mibonano niba ariyo bashaka.
Mu mwaka wa 2008 Perezida Jammeh yavuze ko uzafatwa akora ibyo azacibwa umutwe, ndetse hafashwe abantu 27 bakatirwa urwo gupfa n’inkiko zo muri icyo gihugu ariko gushyira mu bikorwa imyanzuro y’imanza zabo byakomeje kwigizwa inyuma. Amakuru atizewe ariko avuga ko bamwe muri abo baba barishwe rwihishwa.
Uyu muperezida ukunze kuvuga amagambo atyaye, aherutse kuvuga ko ngo hari ibihugu byateye imbere bihatira Gambia kwemerera abaturage bagakora iyo mibonano, ngo bitaba ibyo ibyo bihugu bigahagarika inkunga bitanga kuri Gambia; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Freedom Newspaper Online cyo muri Gambia.
Perezida Jammeh yavuze ko ibyo bitazigera bibaho, ati “Abashaka kuduha inkunga ngo twemere ibyo Imana itagennye bazazigumane, twe tuzemera turye ibyatsi ariko tweguhumanya igihugu cyacu.”
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko afurika n,ubugome nta perezida wagombye kuvuga gutyo ngo azica!eh!
ndagushyigikiye na ngye musaza