Namibia: Amapfa yatumye Leta igurisha mu cyamunara inzovu 170

Leta ya Namibia yatangaje ko kubera amapfa no kwiyongera kw’inzovu, no kubangamirana hagati y’abantu n’inzovu biri mu byatumye Leta ishaka igisubizo cyo kugabanya umubare w’inzovu mu gihugu.

Minisiteri y’ibidukikije, amashyamba n’ubukerarugendo muri Namibia yahamagariye ababishaka kuza bagapiganirwa kugura izo nzovu. Bagomba kuba bujuje ibisabwa harimo kubahiriza amahame mpuzamahanga ndetse bafite n’uruhushya rwo kohereza izi nyamaswa aho zikenewe.

Ababishaka bahawe kwandika basaba guhatanira iri soko, kwakira ubusabe bwabo bikazarangira ku itariki ya 29 Mutarama 2021.

Mu mwaka ushize iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kugurisha inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu gihumbi zashoboraga guhitanwa n’inzara kuko inzuri n’inzuzi zo muri pariki y’igihugu zumye.

Inyamaswa zari kugurishwa zirimo inzovu, imbogo, musumbashyamba (twiga) n’impala. Ibi ngo bizatuma Leta ibasha kuzigama nibura miliyoni imwe n’ibihumbi ijana mu madolari ya Amerika yagombaga kugenda mu bikorwa byo kubungabunga izo nyamaswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka