Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rwo gutsura umubano n’igihugu cya Maroc, yaraye yakiriwe ku meza n’Umwami Mohamed VI.
Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kigendera ku mahame ya Kisilamu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, mu gihe bari mu kwezi kw’igifungo cya Ramadhan, bitegura gufata ifunguro rya nimugoroba bita “Iftar”.
Nk’uko byari biri kuri gahunda, Perezida Kagame na Mohamed VI banagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi mu bya politiki no mu bukungu.
Ikaba ari intambwe abatuye iki gihugu bashimiye leta yabo, yateye yo kwiyegereza igihugu nk’u Rwanda.
Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu 2015, aho yari yitabiriye inama ya Medays, yanaherewemo igihembo cy’amahoro.
Andi mafoto:
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyigiciro kuko amahanga aturebera mwisura yibyiza byinci nybufatanye
Nibyigiciro kuko amahanga aturebera mwisura yibyiza byinci nybufatanye
Nibyiza ho ndabona abashyitsi baticwa ninzara.
uyu, numubyeyi mutugendere wamugani irifunuro urifashe wabura imbaraga ntakarabyo nabonye
Mana warakoze kuduha umuyobozi mwiza kandi ukwiriye mugihe gikwiriye.Mukomeze kandi uhore umurinda.Umubyeyi mwiza ni uhora ashakira icyabeshahoneza abana be.Komeza Uduhagararire neza.
God bless our President
turi kumwe nawe muyobozi mwza aho uri muri muri Maroc , komeza kudushakira inshuti tujye tugenda nta mususu twisanga mubihugu by’inshuti ,ibi nibyo biranga umubyeyi nyawe
tumwifurije urugendo rwiza ndetse n’akazi keza president wacu, imiyoborere ye myiza imaze kwamamara hose kwisi, imidali arayihabwe uko bwije nuko bucyeye, abanyarwanda twe imidali tuyimuha buri saha, kandi ikingenzi nuo tukimukeneye agakomeza kutugenda imbere atwereka icyo gukora
Mbega imitegurire y’ameza! By a can’t anti misha abantu pe!