Mali: Abaturage barasaba Perezida Ibrahim Boubacar Keita kwegura

Muri Mali abaturage bagera ku bihumbi 10, batitaye ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije isi yose harimo n’igihugu cyabo cya Mali, bagiye mu mihanda mu murwa mukuru BAMAKO, basaba Ibrahim Boubacar Keita “IBK” kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abo baturage bavuga ko ntacyo yabashije gukora ngo iki gihugu kigire umutekano, ndetse n’ubukungu bukaba bwarazahaye muri iki gihugu ku butegetsi bwe.

Bamwe mu bigaragambya bavugaga amagambo bati "Imyaka 7 irahagije, IBK agomba kurekura ubutegetsi". “IBK agomba kumenya ko ari abaturage bamutoye, abo baturage ni bo bagarutse kumubwira ko batakimushaka. Agomba kububaha”.

Television y’Abafaransa, France24, ivuga ko iyi myigaragambyo yateguwe ku bufatanye bw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa IBK, ahuriye muri FSD (Front pour la sauvegarde de la démocratie) iyobowe na Imam Mahmoud Dicko, umugabo wumvwa cyane n’abaturage muri Mali, na EMK(Espoir Mali Koura), umuryango wa soiyete sivile uyobowe na Sheikh Oumar Sissoko wahoze ari Minisitiri w’Umuco.

Bose bahuriza ku kuba IBK ngo Ibrahim Boubacar Keita ntacyo yamariye igihugu mu byerekeranye n’ubukungu n’umutekano.

Mu bindi abigaragambya basaba, ni irekurwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Soumaila Cissé utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mali. Uyu, yashimuswe tariki 25 Werurwe 2020.

Mu gihe imyigaragambyo yari irimbanyije, abigaragambya ntibashoboraga guhana amakuru bakoresheje Internet, kuko umurongo wayo wari wakuweho. Bavuga ko batiteguye kuva mu muhanda icyo basaba batakigezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka