Malawi: Indege ya Prezida yashyizwe muri cyamunara

Leta ya Malawi yatangaje ko indege ya Prezida yashyizwe ku isoko, umuntu wese ubishoboye akaba yemerewe gupiganirwa kuyigura. Ngo uzayegukana ni uzaba yatanze amafaranga menshi kurusha abandi.

Iki cyemezo cyafashwe na Leta y’icyo gihugu hagamijwe gukomeza kwizirika umukanda nyuma y’uko abaterankunga bahagaritse inkunga zagenerwaga icyo gihugu kiri ku isonga ry’ibihugu bikennye cyane ku mugabane w’Afurika.

Prezida Banda agira ati: “Amafaranga azagurishwa Dassalt Falcon 900 EX azakoreshwa mu gutanga serivisi zibanze z’abaturage ba Malawi bakennye.”

Indege y’imyanya 14 yaguzwe na nyakwigendera Prezida Mbingwa wa Mutharika akayabo ka miliyoni 13.3 z’amadolari mu myaka itanu ishize. Icyo gikorwa cyatumye abaterankunga ba Malawi bagabanya inkunga bageneraga icyo gihugu ho miliyoni 4.4 z’amadolari.

Abaterankunga n’amashyaka ataravugaga rumwe na Prezida Mutharika yamunenze gukoresha nabi umutungo w’igihugu. Kuva Prezida Joyce Banda yagera ku butegetsi muri Gicurasi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Mutharika yanze kugendera muri iyo ndege.

Ikigaragara, Prezida Banda ngo arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere yiyegereze abaterankunga; nk’uko BBC ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka