Kenya: Umugore akurikiranyweho kwiba abana akabagurisha

Umugore witwa Miriam Wesonga yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko hari umuturage wamubonye yiruka ahunga kandi yaravuzweho kuba yaribye umwana muri Werurwe 2023.

Umwana wibwe, ngo ni umwana w’umuhungu w’imyaka 2 n’igice, nyuma ngo yaje kuboneka ahitwa Kakamega, uwo mugore nyuma yo gufatwa, ngo yiyemereye ko afite abandi bantu bakorana mu kwiba abana mu gace k’ahitwa Mlolongo bakabagurisha ku Mashilingi ya Kenya 50.000 (KSh.50.000).

Polisi yo muri ako gace ka Mlolongo, muri Kawunti ya Machakos, yafashe uwo mugore ukekwaho kuba yaragize uruhare mu kwiba no kugurisha abana batatu.

Umuturage witwa Boniface Kinywa, yagize ati, " Umwana wanjye yarabuze muri Werurwe 2023, tumubona ku isoko rya Ogalo, none uyu mukobwa yagarutse uyu munsi, ntituzi icyamugaruye, umuntu w’inshuti yacu niwe wamubonye, aramufata ahita atubwira”.

Nyuma yo kumufata, abaturage bamugejeje kuri Polisi, atangira kubazwa, we ubwe ngo yiyemerera ko yagize uruhare mu bucuruzi butemewe bwo kwiba abana no kubagurisha ku Mashilingi ya Kenya 50.000, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘Citizen Digital’.

Umuyobozi wa Mlolongo, Peter Ndunda, yavuze ko uwo mugore yasobanuye ko uko akora ubujura bwo kwiba abana no kubagurisha.

Yagize ati, “ Yavuze ko baba ari abagore batatu bakora ubwo bucuruzi,. Bavana abana hano, bakabajyana mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bakajya kubagurishayo, yavuze ko ahabwa 50.000 KSH, kuri buri mwana”.

Ndunda, yemeza ko raporo z’abana babura muri ako gace zikomeza kwiyongera, kandi ko Miriam yiyemerera ko yibye abana batatu abakuye aho muri Mlolongo.

Miriam, ubu uri mu maboko ya Polisi, kuri Sitasiyo ya Mlolongo, yitezweho kuzatanga amakuru akenewe ku bijyanye n’uko ubwo bujura bw’abana bukorwa, kugira ngo bibe byafasha no mu bikorwa byo gushakisha abandi bana baburiwe irengero muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka