Kenya: Bahagaritse imyigaragambyo yo kwanga kurya bari bamazemo iminsi ine

Abayoboke 64 b’itorero rya ‘Good News International’ rya Paul Mackenzie, ubu ukuriranywe n’ubutabera bwo muri Kenya nyuma y’uko hatahuwe imva nyinshi zishyinguwemo bamwe mu bayoboke be bishwe n’inzara, n’abandi batabawe benda kwicwa n’inzara aho basengeraga mu ishyamba bijyanye n’inyigisho yabahaga ko ng uko kwiyicisha inzara bituma bahita bajya mu ijuru, bamaze iminsi ine yikurukinya baranze kurya.

Bamwe mu batabawe bagiye kwicwa n'inzara
Bamwe mu batabawe bagiye kwicwa n’inzara

Abo bayoboke 64 bahagaritse imyigaragambyo yo kwanga kurya bari bamazemo iminsi 4 yikurikiranya, ubwo bari muri Gereza nkuru ya Shimo La Tewa.

Nyuma yo kwiyemeza guhagarika iyo myigaragambyo no kwemera gutangira kurya, urukiko rwa Shanzu rwategetse ko abo 64 basubizwa mu Kigo cy’ubutabazi cya Sajahanadi.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamukuru ry’aho muri Kenya ‘Nation’, icyemezo cy’urukiko cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, cyategetse ko umwe muri abo bayoboke witwa Feminies Mwoma, wanze kubahiriza amategeko, harimo no kwemera kurya, we akomeza gufungwa muri Gereza ya Shimo La Tewa.

Urukiko kandi rwanzuye ko abo bayoboye bakorerwa ikizamini cyo kureba uko ubuzima bwabo bwo mu mutwe buhagaze.

Abo bose uko ari 65 harimo abo bafunguwe ndetse n’uwo umwe ugifunze, bari bafunze bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwiyambura ubuzima, giteganywa n’ingingo ya 226 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha ya Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka