Inzu ya Diamond Platnumz ifasha abahanzi, yabaye ihagaritse gusinyisha impano nshya

Babu Tale, usanzwe ari Umujyanama w’icyamamare Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yatangaje ko inzu y’uyu muhanzi isanzwe ifasha abahanzi ya Wasafi, yafashe umwanzuro wo kuba yitondeye ibijyanye no gusinyisha abahanzi bashya.

Diamond Platnumz ari kumwe n'Umujyanama we Babu Tale
Diamond Platnumz ari kumwe n’Umujyanama we Babu Tale

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa YouTube rw’umunyamakuru Millard Ayo, Babu Tale yasobanuye ko kugenda kwa Rayvanny na Harmonize bava mu nzu ya Wasafi byatumye bafata umwanzuro wo kuba bitondeye kuzana impano nshya.

Babu Tale yagize ati: “Twajyaga dusinyisha abahanzi vuba vuba, ariko nyuma yo kugenda kwa Rayvanny, Harmonize, na Rich Mavoko, twagize amakenga.”

Mu bijyanye n’amafaranga menshi yishyurwa n’abahanzi mu gihe bashaka kuva muri iyi nzu ifasha abahanzi, Babu Tale yashimangiye ko ibyo ari ibintu bisanzwe, ndetse avuga ko Umuhanzi wifuza guhagarika amasezerano na Wasafi aba asabwa kwishyura miliyoni 500 z’amashilingi ya Tanzania.

Umuhanzikazi Zuchu niwe uheruka gusinyishwa muri Wasafi
Umuhanzikazi Zuchu niwe uheruka gusinyishwa muri Wasafi

Yabisobanuye agira ati: “Ni inzira gusa. Kuzamura impano no guteza imbere Umuhanzi ni urugendo rurerure, ndetse n’amafaranga dusaba ni make ugereranije n’agaciro k’ibyo duha uwo muhanzi.”

Icyakora, Babu Tale yasobanuye ko abahanzi bose badasabwa kwishyura amafaranga yo kuva muri Wasafi, ndetse atanga urugero rwa Rich Mavoko, wagiye atishyuye amafaranga na make kandi ko nta nkurikizi zabayeho mu bijyanye n’amategeko.

Kugeza ubu, Wasafi afite abahanzi bane barimo: Lavalava, Mbosso, mushiki wa Diamond Queen Darleen, na Zuchu uheruka gusinyishwa muri iyi nzu mu 2020.

Gusa n’ubwo Wasafi yabaye ihagaritse gahunda yo gusinyisha abandi bahanzi basimbura Harmonize na Rayvan, ikomeje gushyigikira no kurushaho gufasha abakiyirimo kugeza ubu, kurushaho kubaka amazina yabo ku rwego mpuzamahanga.

Queen Darlene, mushiki wa Diamond Platnumz na we ni umwe mu bafashwa na Wasafi
Queen Darlene, mushiki wa Diamond Platnumz na we ni umwe mu bafashwa na Wasafi

Babu Tale, akaba n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Tanzania, yashimye Diamond ku bw’imikorere ye ishingiye ku bucuruzi, avuga ko imyanzuro yafashe mu bijyanye n’umuziki yagize inyungu nyishi kandi zikomeye.

Babu Tale yagize ati: “Ntabwo tuvuga ko Diamond yagize uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko uburyo yifuza gukora ubucuruzi byagize inyungu ku myidagaduro ishingiye ku bucuruzi.”

Naseeb Abdul Juma Issack, umaze kwamamara nka Diamond ni umwe mu bahanzi bakomeye muri aka Karere ka East Africa ndetse no ku mugabane wa Afrika muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka