Igitero cy’inyeshyamba za FDLR cyahitanye abantu batanu
Igitero inyeshyamba za FDLR zagabye mu gace ka Chaminunu, mu karere ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyahitanye abaturage batanu mu cyumweru gishize, nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Kivuy’Amajyepfo babitangaza.
Umuyobozi w’agace ka Kalonge atangaza ko mu bahitanwe n’icyo gitero havugwamo umwana n’umugore.
Muri ibyo bitero kandi inyeshyamba za FDLR zanasahuye inka nyinshi z’abaturage zabaga mu mashyamba.
Radio Okapi itangaza ko abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano mucye ugaragara muri ako gace, bagasaba ko abasivili bacungirwa umutekano uko bikwiye.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko mbere y’icyo gitero, abasirikare ba Kongo- Kinshasa (FARDC) barwanye n’inyeshyamba za FDLR, ariko zongera kuhagaruka bucyeye bw’aho kuko abasirikare ba Congo bahise bahava.
Mu kwezi kwa Gicurasi habarurwa abasivili bagera kuri 200 bishwe na FDLR mu bitero yagabye ku basivili bo mu Ntara ya Kivu, nk’uko imibare Radio Okapi ibigaragaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|