Gustave Bagayamukwe washakaga gukuraho Perezida Kabila yatawe muri yombi

Gustave Bagayamukwe wari ukuriye ihuriro ry’imitwe yishyize hamwe ngo bakureho perezida Kabila (UFRC) yatawe muri yombi muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Uvira, taliki 10/02/2013 ahita ajyanwa Kinshasa aho ashobora gukurikiranwa n’ubutabera ku kugambanira igihugu.

Bagayamukwe yatawe muri yombi nyuma yo kuva Bujumbura akaza Uvira aho yabanje kugira ibiganiro na bamwe mu bayobozi, ndetse taliki yafatiweho akaba yateguraga ibiganiro n’abayobozi b’imitwe irwanira muri Kivu y’Amajyepfo bari Katobo.

Bagayamukwe yashyizeho ihuriro ry’imitwe igomba gukuraho Perezida Kabila nyuma yo gutsindwa amatora y’abadepite muri 2011 muri Kivu y’Amajyepfo, aho yaje gushinga ishyirahamwe ry’abaharanira inyungu za Bukavu (ADIB).

Gustave Bagayamukwe.
Gustave Bagayamukwe.

Nyuma yo kwandikira umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban ki-Moon, arega Perezida Kabila kwiba amatora yabaye tariki 28/11/2011, mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 Bagayamukwe yatangaje ko we n’umutwe ayobora bashaka gukuraho Perezida Kabila.

Bagayamukwe atawe muri yombi yuma y’uko Leta ya Congo yatangaje ko uretse umuyobozi w’uyu mutwe nta bandi barwanyi afite kandi nta butaka bwari bwafatwa nk’uko byari byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Congo, taliki 08/02/2013.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka