Goma: Imyigaragambyo yahagaritse ubuzima
Abanyarwanda bakorera mu Mujyi wa Goma ntibashoboye gukora kubera imyigaragambyo iri kuhabera,aho abaturage bari kwigaragambya basaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017, habyutse humvikana amasasu muri tumwe mu duce tugize uwo mujyi uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ahitwa Majengo niho humvikanye amasasu menshi hafi y’ikibuga cy’indege i Goma bivugwa ko hari n’abapolisi babiri bayiguyemo,kandi ko hari n’abaturage bamaze kuyigwamo.
Abapolisi n’abasirikare biteguye guhangana n’abigaragambya, nibo bagaragara mu duce tumwe na tumwe muri uwo mujyi.
Iyo myigaragambyo yatumye ibikorwa hafi ya byose birimo amashuri afunga, amasoko n’ibigo bimwe ntibyakora batinya ko imyigaragambyo ishobora kuba mibi.
Ikibuga cy’indege gisanzwe gikoreshwa cyane mu guhuza umujyi wa Goma n’indi mijyi, indege zikivaho zari nkeya ugereranije n’uko bisanzwe.
Abanyarwanda bakorera mu Mujyi wa Goma batangarije Kigali Today ko abakoresha babo babasabye kudakora kuko batizeye umutekano.
Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi usanzwe ukoreshwa n’abantu ibihumbi 45 ku munsi, abenshi bari kuwukoresha ni Abanyekongo baza gufata ibintu mu Rwanda bakabijyana i Goma ariko nabwo baravuga ko batajya kure mu duce turimo imyigaragambyo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo migaragambo yokwigaragamba ngo ntimushaka umutegetsi mugasahura no kwonona ibintu sinzi ko byakuraho perezida ahenshi mbona abaturage bo hasi aribo bari mukumena ibintu no kwanduza umuji abo bantu baboheraza baba barihe cyangwa ababo
Abanyabwenge ba kangobye ku rwana kuri, kongo? nahubundi tuzabibazwa nimana icyo twamariye kongo, nisi turimo.