Goma: Hamaze kuboneka imirambo itanu gusa mu baguye mu mpanuka y’indege

Itsinda ry’ubutabazi rigishakisha ababa baguye mu mpanuka y’indege yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04/03/2013 mu mujyi wa Goma, yamaze kubona abagera kuri batanu muri 35 yari itwaye, abandi bakaba bagishakishwa.

Mu masaha y’Isaa 17h55, nibwo iyi ndege yari ivuye ahitwa i Lodja muri Kasaï-Oriental ijya i Goma, habashije no kubonekamo abandi batatu bakomeretse bikabije.

Iyi ndege yaguye mu masaha imipaka iba yenda gufunga ku buryo ntibyashobokeye umunyamakuru wa Kigali today kwambuka ngo akurikirane amakuru. Gusa yakoreye impanuka hafi y’umupaka munini uhuza u Rwanda na Congo witwa grande barriere kugera kuri metero 200.

Bimwe mu bice by'indege byashwanyutse.
Bimwe mu bice by’indege byashwanyutse.

Uko bigaragara indege yashwanyaguritse ndetse abaturage batangira ibikorwa byo gusahura ibintu byasandaye kuko itahiye. Hakekwako iyo mpanuka yaba yatewe n’icyirere kitari kifashe neza kubera imvura yaguye kuva 17h40 muri aka karere, yari irimo amahindu n’imiyaga myinshi n’inkuba.

Uko indege yari imeze nyuma yo gukora impanuka.
Uko indege yari imeze nyuma yo gukora impanuka.

Iyi ndege yakoze impanuka, niyo mubwoko bwa Foker ikaba iya company ya CAA (Company Africaine d’Aviation).

Amakuru arambuye kuri iyi mpanuka turacyayabakurikiranira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pole sana ku miryango yabuze abayo baguye mur’iyo mpanuka y’indege yabereye ejo ni mugoroba kuri Goma!

karorero yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka