Goma: Abaturage barabeshyuza ibitangazwa na societe civil kuri M23

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma muri Congo bavuga ko ibitangazwa na Omar Kavota ukuriye imiryango itegamiye kuri Leta, ko umutwe wa M23 urimo kuzana ingabo mu nkengero z’umujyi wa Goma nta kuri kurimo.

Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today ariko banze ko amazina yabo yandikwa kubera impamvu z’umutekano bavuga ko umuvugizi wa société civile ataba mu mujyi wa Goma kuburyo amenya ikibaye muri utu duce avuga, ahubwo bakavuga ko amakuru atangaza mu binyamakuru ari abakura umutima.

Umwe yagize ati « société civile zivugira ibyo zishakiye kugira ngo zigaragaze ko zikora, nubwo zivuga ko zivugira abaturage ariko zibakura umutima, ni gute umuntu utuye muri 300 km amenya ibyabereye Muningi twe dutuye mu birere na Kibati ntacyo twabonye».

Abaturage mu mujyi wa Goma.
Abaturage mu mujyi wa Goma.

Mu nkuru yatangajwe na radio Okapi tariki 04/02/2013, umuvugizi wa société civile yavuze ko inyeshyamba za M23 zikomeje kongera ibirindiro hafi y’umujyi wa Goma ku ntera ingana na kilometero 1 kuburyo ahamagarira leta kugira icyo ikora.

Umwe mubanyamakuru bakorera Goma wavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today avuga ko gusatira umujyi kwa M23 ntabyo azi kandi ari amakuru yahita yihuta kumenyekana. Yagize ati « aho M23 yashinze ibirindiro iva mu mujyi wa Goma niho n’ubu ikiri kandi ntiyigeze yegera Goma nkuko bivugwa kuko aya ni amakuru yakihuta kumenyekana ndetse n’ingabo za MONUSCO zabitangaza ».

Amani Kabasha ushinzwe itumanaho muri M23 avuga ko ingabo zabo ziri Muningi kandi zitigeze zisatira umujyi wa Goma cyangwa ngo zigire inyuma ahubwo icyo bashyize imbere ari imishyikirano iri kubera Kampala.

Amasezerano ya CNDP na Leta ya Congo yubahirijwe kugera 18%

Itsinda ry’inyeshyamba za M23 ziri mubiganiro i Kampala hamwe na Leta ya Congo bamaze kugaragariza Leta ya Congo ko ibyo iyi Leta yashoboye gushyira mu bikorwa mu kubahiriza amasezerano yasinyanye n’umutwe wa CNDP taliki 23/09/2009 byagezweho 18%.

Umuvugizi wa M23, Amani Kabasha aganira n'itangazamakuru.
Umuvugizi wa M23, Amani Kabasha aganira n’itangazamakuru.

Amani Kabasha yatangarije Kigali Today ko bakomeje imishikirano bakorera mu matsinda atatu kandi irya mbere rishinzwe kwiga uko amasezerano Leta yasinyanye na CNDP yagenze ryasanze yarubahirijwe kugera kuri 18% ndetse n’imyanzuro ishyikirizwa umuhuza kugira ngo nawe atange imyanzuro ye.

Andi matsinda asigaye ni arebana no kwiga ku mutekano, Politiki n’imibereho myiza n’ubukungu ariko ntararangiza imirimo yayo kubera ko adakorera hamwe; buri ruhande rwandika ibirureba rukabishyikiriza urundi ruhande kugira ngo rubigenzure.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka