FDLR yateye Kibumba isahura inka 18
Abaturage batuye muri centre ya Kibumba muri Congo ahegeranye n’u Rwanda batangaza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 07/01/2013 batunguwe n’urusaku rw’amasasu rwatewe no guhangana kw’ingabo za M23 n’abarwanyi ba FDLR bari baje gutwara inka z’abaturage.
Bamwe mu baturage baturiye Kibumba bavuga ko amasasu yavuze yamaze igihe kitagera ku isaha ariko atera abaturage ubwoba bituma FDLR ishobora gutwa inka 18 z’abaturage izijyana mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo aho bari bateye baturutse.
Abaturage batuye mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu nabo bemeza ko bumvise urusaku rw’amasasu ariko ntibamenya ibyo aribyo kuko ngo bumvishe amasasu ari menshi.
Agace ka Kibumba kayoborwa n’ingabo za M23 kuva mu Ugushyingo 2012 ariko abarwanyi ba FDLR baca mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo bakaza guhungabanya umutekano mu Rwanda nk’uko babikoze taliki 27/11/2012 bagatera mu mirenge ya Cyanzarwe na Bugeshi mu karere ka Rubavu.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe rishinzwe gucunga umutekano muri Congo (MONUSCO) riherutse gusohora raporo ivyga ko mu gace ka Masisi hageze abarwanyi 4000 ba FDLR biyongera ku bandi 2000 bari bahasanzwe kandi ngo bagezwaho ibikoresho n’indege zitazwi.
Umuyobozi wa M23 igice cya politiki, Jean Marie Runiga, taliki 03/01/t013 yatangaje ko ubuyobozi bwa Leta ya Congo bukomeje ibikorwa bwo kwitegura gutera M23 buha FDLR ibikoresho ndetse avuga ko ingabo za Leta ya Congo zikomeje gusatira ibirindiro bya M23.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|