Desmond Tutu yagenewe igihembo cya miliyoni 1.3 y’amayero
Musenyeri Desmond Tutu w’imyaka 81 yahawe igihembo cyitiriwe Templeton cya 2013 gifite agaciro ka miliyoni 1.3 by’amayero ashimirwa guharanira urukundo n’imbabazi mu isi yose.
Musenyeri Desmond Tutu w’imyaka 81 yahawe igihembo cyitiriwe Templeton cya 2013 gifite agaciro ka miliyoni 1.3 by’amayero ashimirwa guharanira urukundo n’imbabazi mu isi yose.
Itangazo ry’abatanga icyo gihembo rivuga ko Desmond wegukanye n’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yagenewe icyo gihembo kubera guteza imbere amahame ya roho ari yo urukundo n’imbabazi byabohoye abantu batandukanye ku isi.
Iki gihembo gitangwa n’ikigega cy’Abanyamerika, gihabwa abantu bakiriho ariko bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu bijyanye n’iyobokama n’imibereho y’abantu.
Abahawe icyo gihembo harimo Dalai Lama, umuyobozi w’Abanya-Tibet mu Buhinde mu mwaka wa 2012 na Mama Teresa na we wo mu Buhinde mu mwaka wa 1973 ari na bwo cyatangijwe bwa mbere.
Desmond Tutu ukomoka muri Afurika y’Epfo yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru ngo: “ Iyo uri mu bantu benshi, abandi bakakubona ni uko uba ufite abantu benshi uyoboye. Ndashimira abantu bose beza bemeye ko mbabera umuyobozi mu gihugu cyanjye kandi nemeye iki gihembo mu izina ryabo.”
Desmond wamenyekanye cyane mu rugamba rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu (Apartheid) mu myaka ya za 1990.
Biteganyijwe ko icyo gihembo azashyikirizwa tariki 21/04/2013 mu Bwongereza, mbere y’aho hakaba hateganyijwe igiterane cyo kwishimira icyo gihembo kizabera muri Afurika y’Epfo tariki 11/04/2013.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyo Musenyeri Desmo Ntutu ni inararibonye izotuma Afurika igumana icizere mu bijanye n’imibano hagati y’abantu. Iryo vomo ry’icere ryokwama ribungabungwa mu bihugu vyose.