Davido yahishuye ko buri gitondo aririra umuhungu we witabye Imana

Mu kiganiro aherutse kugirana na Million Dollaz Worth Of Game ku ya 12 Kamena 2023, umuhanzi David Adedeji Adeleke cyangwa se Davido yavuze ku ko buri munsi ahorana akababaro kenshi nyuma y’urupfu rw’umuhungu we w’imfura.

Iyi nkuru ibabaje y’urupfu rutunguranye rw’umwana w’imfura wa Davido yamenyekanye ku ya 30 Ukwakira 2022.

Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, Davido yabyaranye na Chioma Rowland, yapfuye ubwo yarohamaga muri Pisine yari ari kogeramo, mu rugo rwa Davido ahitwa banana island I Lagos.

Nubwo kubura Umwana we byamuteye agahinda gakomeye, uyu muhanzi w’icyamamare avuga ko yagerageje gushakira umutuzo mu bikorwa bya muzika ye. Aherutse gushyira hanze album yari itegerejwe cyane ‘Timeless’.

Iyo album yagiye hanze ku ya 31 Werurwe, ndetse ihita itangira guca uduhigo aho yaciye agahigo ku rubuga rwa Apple Music ko kuba alubumu ya mbere y’umuhanzi nyafurika irebwe cyane munsi y’amasaha 24.

Benshi mu bakunzi be, batekerezaga ko iyi album izaba yiganjemo indirimbo zivuga ku bikomere yatewe n’urupfu rw’umuhungu we, ahubwo batungurwa no kuba yarasohotse igaragaza kugarukana imbaraga kwa Davido.

Davido, muri icyo kiganiro yavuze ko nubwo agaragara nk’umunyembaraga ariko buri gitondo azinduka arira kubera kubura umuhungu we.

Yavuze ati: “Ndamukumbura buri munsi, amarira atemba ku matama buri gitondo, n’ubwo udashobora kubibona.”

Davido nubwo aba ahanganye n’urwo rugamba yavuze ko adaheranwa n’agahinda ngo yibagirwe ko afite izindi nshingano zo kwita kubandi bo mu muryango we barimo n’umugore we Chioma, nyina wa Ifeanyi.

Davido yakomeje agira ati: “Umuhungu wanjye arandeberera. Usibye kuba hafi nyina, inshingano yanjye y’ibanze, ngomba no kuba isoko y’imbaraga kuri iyo si.”

Ifoto y'umuryango wa Davido, umwana wabo atarapfa
Ifoto y’umuryango wa Davido, umwana wabo atarapfa

Uyu muhanzi yavuze ko ahumurizwa no kwizera ko Ifeanyi na nyirakuru [Nyina wa Davido] na we witabye Imana aho bari mu ijuru bahuye kandi bakaba bishimanye.

Davido yasoje avuga ko we n’umugore we Chioma boshingikirije ku kwizera Imana kuko ariyo mukozi w’umuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba arira kubera umwana we,birumvikana.Twese iyo tubuze abacu turarira.Weeping is natural.Reba noneho gupfusha umwana wawe,cyangwa umubyeyi.Ahubwo tutarize,nibwo haba hali ikibazo.Ariko tujye twibuka ko abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

gatera yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka