Bivugwa ko amato ya Irani akoresha ibendera rya Tanzaniya mu rwego rwo kujijisha Abanyamerika
Igihugu cya Tanzania cyasabye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburayi byagifasha mu gukora iperereza ku makuru avuga ko cyemereye amato atwara peteroli ya Irani gukoresha ibendera ryacyo kugira ngo adakumirwa n’ibihano mpuzamahanga byafatiwe Irani.
Hari umwe mu bagize inteko ishingamategeko wo muri Amerika uherutse kuvuga ko hari amato agera ku 10 yo muri Irani yakoresheje ibyangombwa bya Tanzania kugira ngo anyure ku ruhande ibihano Abanyamerika n’Abanyaburayi bafatiye Irani kubera impungenge bafite kuri gahunda y’icyo gihugu mu rwego rw’ingufu za nucleaire.
Nk’uko urubuga rwa internet rwa BBC rubivuga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yavuze ko ubwato bwose bwa Iran bwaba bwarahinduye ibendera, butagomba gushyirwa ku rutonde rw’amato rwa Tanzania.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|