Amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo azasinywa taliki 24/02/2013

Ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye bwagaragaje ko amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo atarashoboye gusinywa n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere mu nama yabereye muri Ethiopia muri Mutarama azasinywa taliki 24/02/2013.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ,Ban Ki-moon, yamaze gutanga ubutumire ku bayobozi b’ibihugu kugira ngo taliki 24/02/2013 bazitabire gusinya amasezerano muri Ethiopia yo kugarura amahoro m’uburasirazuba bwa congo.

Martin Nesirky, umuvugizi wa Ban Ki-moon yemeza ko abatumiwe bamaze kwemera kwitabira iki gikorwa cyo gusinya amasezerano abayobozi b’ibihugu bigera 10 bikaba bizaba bihari; nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza (Reuters).

Ikizere ko amasezerano ashobora gusinywa nuko ubuyobozi bw’umuryango wa SADC bwashoboye kohereza intumwa muri Congo kugira ngo zishoboye gutanga amakuru afatika yaherwaho mu gufata umwanzuro watuma ibihugu byohereza ingabo zabyo.

Bamwe mubarwanyi ba M23.
Bamwe mubarwanyi ba M23.

Mu nama y’abakuriye ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika yabereye muri Ethiopia mu kwezi kwa Mutarama, abayobozi b’ibihugu bigera ku munani bagombaga gusinya amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ariko ntibyashobora kugerwaho.

Umwe mu bakozi b’umuryango w’Abibumbye avuga ko impamvu amasezerano atasinywe mu kwezi gushize byatewe n’ibihugu 3 mu bihugu 15 bigize SADC byagaragaje ko bidafite amakuru ahagije mu kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo birimo Afurika y’Epfo, Tanzania na Mozambique.

Ushinzwe ingabo zo kugarura amahoro mu muryango w’abibumbye, Herve Ladsous, avuga ko izi ngabo zizoherezwa muri Congo zifite intego yo kurwanya imitwe yitwaza intwaro, aho zizafatanya n’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zimaze imyaka igera 10 muri Congo.

Nubwo bomeze gutyo, hari ikibazo cy’uko abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika bagaragaje ko badashaka gukorana na MONUSCO ahubwo bakavuga ko bahabwa akazi ko kugarura amahoro muri Congo badakoranye na MONUSCO yanenzwe igihe kitari gito.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RDCizagira amahoro aruko abayituye bose bemeranwa ko ari abanyekongo naho kwemera bamwe abandi ukabahakana nibyo biteza intambara. Kandi abazungu nti bakunda ko igira amahoro kuko ifite ubuyobozi buhamye ntibabona uko bayisahura.

bigirimana jean yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka