Thomas Lubanga yakatiwe igifungo cy’imyaka 14

Umuyobozi w’umutwe Union des Patriotes Congolais, Thomas Lubanga, kuwa kabili tariki 10/07/2012 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 14 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buholande (ICC).

Thomas Lubanga yari yasabiwe n’umushinjacyaha igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 kubera ibyaha by’intambara no kwinjiza abana mu gisirikare mu mutwe yari ayoboye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari akuriye umutwe witwa Union des Patriotes Congolais (UPC) mu karere ka Ituri kuva tariki 01/09/2002 kugera tariki 12/08/2003.

Lubanga yatawe muri yombi muri Werurwe 2006 ajyanwa gufungirwa mu rukiko
mpuzamahanga mpanabyaha kuko yari yarashyiriweho impapuro zo kumuhagarika. Kuba yakatiwe imyaka 14 kandi amaze imyaka 6 afunzwe bivuze ko asigaje indi myaka 8 kugira arangize igihano cye.

Biteganyijwe ko Lubanga najya kurangiza igihano cye azajya mu bihugu bifitanye amasezerano n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga mu kwakira imfungwa birimo Mali, Serbia, Finland, Belgium, u bwongereza na Austria.

Lubanga watangiye kuburana mu mwaka wa 2009 niwe uru rukiko rukatiye
igihano mu myaka 10 rumaze rutangiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se barabura gufata M23 bagafata abataragira ikibazo bateza?babanze bakurikirane M23 na Mai Mai kugirango baservinge ubuzima bwantu batuye igihugu.

CNDP yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka