Tanzaniya yamenyesheje M23 ko itayiteye ubwoba

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yamenyesheje umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo Kinshasa ko Tanzaniya idatewe ubwoba na busa n’ubushobozi umutwe wa M23 wivugaho kandi ngo ingabo z’igihugu cye zizarasa M23 ubutayibabarira niramuka idashyize intwaro hasi.

Ibi minisitiri Bernard Membe ushinzwe ububanyi n’amahanga yabivugiye mu nteko ishinga amategeko ya Tanzaniya tariki 04/05/2013 ubwo abadepite ba Tanzaniya basabaga guverinoma kubaha ibisobanuro ku ibaruwa umutwe wa M23 wandikiye inteko uyisaba kubuza Leta kohereza ingabo zayo muri Kongo.

Mu ibaruwa M23 yandikiye inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya kuwa 11/04/2013, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politiki muri M23 yanditse ko “M23 yagaragaje ubushobozi bwo kurwanya kandi ikanesha ingabo zifite ubushobozi n’ibikoresho biruta ibya Tanzaniya”.

Muri iyi baruwa kandi, ngo M23 yaburiraga inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ko “Ibyabaye ku zindi ngabo zagerageje kuturwanya bizaba no ku ngabo za LONI zigiye kuza muri Kongo [harimo n’iza Tanzaniya] niba mudakoresheje ubushishozi ngo muzihagarike.”

Ibi ariko ngo guverinoma ya Tanzaniya ibibona nk’imikino y’iterabwoba nk’uko minisitiri Bernard Membe yabivuze.

Minisitiri Bernard Membe yemeje ko Tanzaniya yiteguye kurwanya M23 n'abandi bitwaje intwaro muri Kongo.
Minisitiri Bernard Membe yemeje ko Tanzaniya yiteguye kurwanya M23 n’abandi bitwaje intwaro muri Kongo.

Avugira mu nteko ishinga amategeko, yagize ati “Ibyo ni amagambo y’iterambwoba kandi igisubizo kiroroshye. Ingabo zacu zirakomeye kandi nta kizatubuza kujya gutabara abaturanyi bacu ba Kongo. Ahubwo twaratinze kuko tumaze igihe kirekire turebera igihe urugo rw’umuturanyi wacu rwashyaga.”

Uyu muminisitiri yemeje ko ingabo za Tanzaniya zizaba zigiye kurwanya imitwe yitwaza intwaro yose iri mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi ngo bazakoresha ubushobozi bwose mu kugera kuri iyo ntego.

Yasabye M23 gushyira intwaro hasi hakiri kare, kuko ngo Tanzaniya izakora akazi kari mu butumwa yoherejwemo na LONI.

Ingabo za Tanzaniya zizajya mu burasirazuba bwa Kongo mu butumwa LONI yoherejemo ingabo z’ibihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo. Biteganijwe ko izi ngabo zizaba zigera ku bantu ibihumbi bitatu, zikazarwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Ngewe tanzania iranshobera bagira amacode ibintubyose bakora barahubuka,bafatwa numujinya vuba mubintu bitari nangombwa.Aha ubwoko buragwira.Ntacyomvuze ntavaho niteranya.Tanzania na congo nikimwe bose bafite code.

nina yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

MUTUBWIRE AMAKURU YA M23 NA KAGAME ,TANZANIA

ALIAS yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

ntitukishimire ibibuza ikiremwamuntu umutekano.intambara si foot boll .dufashanye kureba icyahesha amahoro congo tunayisengera nahubundi ndabona bitoroshye peee.baravuga ngo utabushya abwita ubumera.

kdj yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Congo imenyeko uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagenje ntibaziko Tz yishakira ubutunzi ariko M23 yavuye Bunagana ikagera i Goma ni kinshasa. Ni ba bishaka bazagerayo

Djasmir Eric yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ahaa ! Nzabandora n’umwana w’ umunyarwanda !Kimwe nize namenye, nuko Ukuri guca mu ziko ntigushye !! !! !!

Xyz yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

agapfa kaburiwe nimpongo M23nimwe mubwirwa nizereko namwe mutarabana muzibwiriza muzane izo Gun nho ubundi aba TZ murarucanga mbandoga rwasibo

jean makuni yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

twese ntituzi ibyo tuvuga ese kongo ko aligihugu kigenga twasobanura dute ko niba waragize ubuntu ugacumbikira mugenzi wawe yahindukira agashaka kukwirukana ibya m23 na kongo nagahomamunywa aho abanyarwanda tugeze tuhasiga amateka koko baciye umugani ngo ubugiraneza bwi nkware ni bwo bwatumye igondama ijosi

yaya yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Abatarakoresheje inkunga ya global fund barashimiwe mugihe ibikorwa byumushinga wa global fund ssf,hiv birimo birangira tukaba tuziko ikiranga umushinga ari impact wagize kuri terrain abakoze nabi kuri terrain bakiyubakira amagorofa bagororewe kugumya gukorana na global fund abagize amanota 100ku ijana bavanwemo twasabagako abasigayemo bakorerwa audit interne ku ri terrain bakareba niba koko bakwiye kugumamo minisante nitabare kuko abaturage baragowe

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

aha !intambara irasenya ntiyubaka.umwe muribo yatsinda azaba yisasiye abantu. m23 itsinze nimahire kuko itazabakurikira ariko nitsindwa nabashinjwa kuyishyigikira bazitegure.

yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

birasekeje nibaze tanzaniya ntabwoba iteye kdi bazifuza gusubirayo bitagishobotse ariko bazi icyo m23 irwanira barashuka kabira ariko usenyurwe umutiza umuhoro imana yabo siyayindi ikoza isoni izabakiza nkuko yakijije abisiraheri uburo bwishi nti buryosha

martin ahishakiye yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

ntihakagire umuntu ushyigikira intambara. mukekako nibarasana hatazapfa abantu? utitaye kumutanzaniya cyangwa m23.abo bose nabantu,naho abazahunga?icyiza si ukwirata ngo mfite ubushobozi n’ibitwaro byokurasa kuko bizaba birasa ikiremwa muntu. dusabe amahoro nicyo cyingenzi.ese mutekereza ikirere ibyo bisasu byangiza? abazabaho mumyaka irimbere murakeko batazazira ibyo iyi ntambara izaba yarangije?amahoro niyo yingenzi.

mahoro yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

baheruka kurwana igihe cya idi amin, ubu intambara barwana anzo niza ruswa kandi abari ku isonga ni polisi ya bao n’abasirikare, abo nibo muvuga ngo bagiye kurugamba?nobagera ku cyirombe cyazahabu bazahamaranira!!!!mbwira abumva...ubundi M23 niyo ikwiya kwiha agaciro ikubita yivuye inyuma ababatobera muri gahunda zo gucyura benewabo baheze ishyanga no kugarura amahoro mu karere kabo...

hamisi yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka