Muri Kongo haracyari impunzi z’Abanyarwanda zirenga ibihumbi 127

Minisitiri ushinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Richard Muyej, yatangaje ko muri Kongo hari umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda kuko habarirwa ibihumbi 127.537 by’impunzi z’Abanyarwanda zitarataha.

Inyinshi muri izi mpunzi zibarirwa muri Kivu y’Amajyaruguru ahabarirwa impunzi 106.013, muri Kivu y’Amajyepfo habarurwa impunzi 18.988, muri Equateur 287, Katanga 598, Kasai Orientale 1.584 naho mu mujyi wa Kinshasa habarirwa impunzi 67.

Iyi mibare y’izi mpunzi igaragara muri congo ni izabashishe kwibaruza bizwi ko zituye muri RDC bivuga ko hashobora kuba hari abandi bakihishe mu mashyamba.

Ibi Minisitiri Richard Muyej yabivugiye mu nama yahuje ibihugu 12 byakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda hamwe n’ishyamyi ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi yateraniye mu gihugu cy’Afrika y’Epfo tariki 18/04/2013.

Iyi nama yarigaga uburyo hashirwa mu bikorwa irangizwa ry’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu mwaka 1959 kugeza 1998.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka