Mali yasabye UN gukura ingabo zayo muri icyo gihugu bidatinze

Mali yasabye Umuryango w’Abibumbye, UN gukura ingabo zawo mu butumwa zari zaroherejwemo muri icyo gihugu (MINUSMA) bidatinze, kuko hari ikibazo cyo kuba nta cyizere kiri hagati y’ubutegetsi bwa Mali ndetse n’abahagarariye ubwo butumwa bwa UN.

Abdoulaye Diop, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Mali
Abdoulaye Diop, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali

Izo ngabo za UN zoherejwe muri Mali guhera mu 2013, zigiye gufasha ingabo z’icyo gihugu ndetse n’iz’ibindi bihugu by’amahanga zari muri Mali, mu rwego rwo kugarura amahoro n’ituze.

Ikibazo cy’umutekano mukeya muri icyo gihugu ntikigeze kirangira n’ubwo hariyo izo ngabo, ahubwo cyarushijeho gukomera nyuma yo guhirika ubutegetsi inshuro 2 zikurikiranya, harimo iyabaye mu 2020 n’indi mu 2021.

Abari ku butegetsi bw’inzibacyuho muri iki gihe, bavuga ko izo ngabo za UN nta mahoro zashoboye kugarura ahubwo zatumye ikibazo cy’umutekano kirushaho gukomera, kimwe n’u Bufaransa bwamaze imyaka muri icyo gihugu.

Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali Abdoulaye Diop, aganira n’abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, yagize ati, " Ikibabaje, bigaragara ko MINUSMA yagize uruhare gutuma ubushyamirane bushingiye ku moko bwiyongera”.

Yongeyeho ko " Uko ibintu bimeze ubu, bituma nta cyizere gihari hagati y’abaturage ba Mali, bigatuma nta no kwizerana guhari hagati y’abategetsi ba Mali na MINUSMA. Guverinoma ya Mali, isaba ko izo ngabo za MINUSMA, zava mu gihugu bidatinze".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka