Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda yateye imbere kurusha iza Kongo n’u Burundi

Umuyobozi ushinzwe ingenamingambi muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bya diyoseze Gatulika zo mu Rwanda, bwana Samvura Oswalde aravuga ko izo komisiyo zikora neza mu Rwanda ndetse zikaba zifite byinshi zakwigisha izo muri Kongo.

Samvura Oswalde yabivugiye i Bukavu muri Kongo kuwa 25/02/2013 muri Kongo mu nama ihuje intumwa zavuye mu Rwanda, i Burundi no muri Kongo zikuriye amakomisiyo ashyinzwe kwimakaza ubutabera n’amahoro muri Kiliziya Gatulika.

Muri iyi nama ngo basanze komisiyo z’ubutabera n’amahoro mu madiyosezi Gatulika mu Rwanda zaragize uruhare runini mu kumvikanisha no guhuza abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange, komisiyo z’i Burundi no muri Kongo zikaba ngo zakwigira ku Rwanda uko ibyo byagezweho.

Muri iyi nama, intumwa ziturutse muri ibi bihugu zirigira hamwe uruhare rwa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya buri diyoseze Gatulika mu miyoborere myiza, kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse n’uruhare rwazo nk’indororezi igihe cy’amatora.

Consolate Baranyizigiye waturutse i Burundi avuga ko komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyoseze Gatulika y’i Burundi yagize umumaro munini mu matora yabaye mu mwaka wa 2009, ikaba iri no kugerageza gukomeza kubaka ubumwe n’ubwizerane mu Barundi.

Jean Paul Mujanga nawe uhagariye komisiyo yo muri Kongo yagarutse ku mumaro wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro aho yavuze ko ari ngombwa bitewe n’uruhare rwayo mugufasha abaturage bo muri kano karere kahuye n’ibibazo by’intambara.

Diyoseze ya Nyundo , Cyangugu n’iya Kigali nizo zaserukiye u Rwanda muri iyo nama, naho diyoseze ya Bujumbura na Bubanza nizo ziserukira u Burundi mu gihe Kongo yahagarariwe na diyoseze za Bukavu, Kinshasa, Uvira, Goma na Kindu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gatorika izakomerezeho

kazubwenge yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka