Côte d’Ivoire nicyo gihugu cya Afurika cyorohera ababana bahuje ibitsina

Côte d’Ivoire ngo nicyo gihugu muri iki gihe kiganwa cyane na benshi mu Banyafurika baba bahunga gutotezwa bazira gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina mu bihugu bakomokamo.

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Alternative ukorera muri Côte d’Ivoire uravuga ko muri Côte d’Ivoire batita cyane ku buzima bwite bw’abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, cyangwa se ngo bagenzure cyane ibyo abantu babona nk’ibimenyetso byihariye by’abo bantu.

Uwitwa Marc wemeye gutangaza izina rimwe gusa, yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko muri Côte d’Ivoire batagora ubuzima ngo bivange mu buzima bw’abandi, igihe ngo yahunze igihugu cye cya Kameruni amerewe nabi n’abaturage ndetse n’inzego za Leta zamuhoraga ko akundana n’abandi bagabo kandi akabararikira.

Uyu musore w’imyaka 23 wari wakubiswe akanafungwa iwabo muri Kameruni agira ati “Hano muri Côte d’Ivoire mpaba ntekanye kandi nkumva ndyohewe n’ubuzima kuko mbaho ubuzima bwanjye bwo mu rukundo uko mbushaka mu gihe iwacu muri Kameruni bantotezaga cyane ngo kuko ntakunda abakobwa nkabana n’abagabo.”

Ubu ngo Marc asigaye afasha bagenzi be azi basigaye muri Kameruni kubona uko bava mu gihugu cyabo bakigira muri Côte d’Ivoire kuko bavuga ko ho baba bahafite agahenge.

Ababana bahuje ibitsina bahunga bava mu bihugu byabo bakajya kwibera muri Cote d'Ivoire.
Ababana bahuje ibitsina bahunga bava mu bihugu byabo bakajya kwibera muri Cote d’Ivoire.

Uwiyise Hervé ukomoka muri Gambia nawe avuga ko byamutangaje kuba muri Côte d’Ivoire bashobora kubona abagabo babiri babyinana banasomana ntibitere abantu ikibazo ngo banabashungere cyane, igihe iwabo muri Gambia ngo aba ari icyaha gihanwa bikomeye.

Avuga ko bimushimisha cyane kuba muri Côte d’Ivoire bagira n’utubari tuzwi twahariwe abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje kuko ngo n’abatazi aho bakura inshuti batujyamo bakisanzura.

Claver Touré ukuriye ishami ry’umuryango Alternative avuga ariko ko n’ubwo Côte d’Ivoire isa n’iha agahenge abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, ngo nayo ntiraba aho bose bakwirukankira kuko haba ubwo inzego z’umutekano zishaka impamvu ku bantu baba bigaragaje cyane nk’abakora imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje.

Raporo y’uyu muryango Alternative yo mu mwaka ushize wa 2012 ivuga ko mu duce tumwe twa Côte d’Ivoire abashinzwe umutekano bagiye batoteza bikomeye abigaragazaga nk’abakora imibonano mpuzabitsina cyangwa abafite imyitwarire ibiganishaho.

Ubu ndetse ngo abo bashinzwe umutekano basigaye bajya ku tubari abakorana imibonano mpuzabitsina bahuriramo bakabambura ibyabo n’amafaranga, abandi bakabafunga bya hato na hato bakabarekura ari uko batanze amafaranga yo kwigura.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka