Charles Taylor ngo yaba yarakoreraga CIA

Ibiro by’ubutasi mu kurinda umutekano wa Leta Xunze Ubumwe z’Amerika (Defense Intelligence Agency [DIA]) birahamya ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Liberiya, Charles Taylor, yarokoreye ibiro by’ubutasi by’Amerika (Central Intelligence Agency [CIA]) na Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu ntangiriro z’imyaka y’1980.

DIA ivuga ko bamwe mu bakozi bayo n’aba CIA batangiye gukorana na Charles Tayror mu ntangiriro y’imyaka ya za 80 (1980-1989) ariko ntibivuga igihe iyi mikoranire n’inzego z’ubutasi z’Amerika yamaze ndetse n’akamaro byaba byari bifitiye impande zombie (Amerika na Liberiya). Amakuru dukesha Boston Globe avuga ko DIA ivuga ko gutanga aya makuru byahungabanya umutekano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa kivuga ko amakuru arambuye ku mikoranire ya Charles Taylor n’ubutasu bw’Amarika agaragara muri maraporo menshi akigizwe ibanga. Le Monde gikomeza kivuga ko aya makuru agaragara mu nyandiko 48 zitandukanye zanditswe mu myaka myinshi.

Douglas Farah, umuhanga mu isesengura ry’ingoma ya Taylor agira ati “Wenda baba barakomezanyije igihe kirekire bikaba hari icyo byaba byaramaze”. Akomeza avuga ko Charles Taylor ashobora kuba yaragiriye Abanyamerika akamaro kanini mu gutata Mouammar Kadhafi afatanyije n’abandi benshi bakoreraga ubutasi bw’Amerika kugeza ubu batemera ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara.

Aba bakozi b’Ibiro by’Ubutasi by’Amerika batifuza ko amazina yabo agaragara bakomeza bavuga ko Charles Taylor wategetse Liberiya mu myaka ya 1197-2003 yari isoko y’amakuru y’Amerika ku bibazo bitandukanye by’Afurika byaba mu bucuruzi bw’intwaro butemewe ndetse no ku bikorwa bitandukanye bya Leta y’Ubumwe bw’Abasoviyete ku mugabane w’Afurika.

Charles Taylor yatawe muri yombi n’urukiko mpuzamahanga rwahsyiriweho Sierra Leone mu 2003 kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu kubera iyicarubozo n’ubugome byakorewe AbanyaSierra Leone hagati ya 1991-2001.

Urubanza rwe rwarangiye mu muri Werurwe 2011 hakaba hagitegerejwe imyanzuro y’urukiko.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka