Burundi: hashyizweho ubwirinzi bukomeye mu kwirinda ibitero bya Al- Shabab

Kuva byatangazwa ko abiyahuzi bo mu mutwe wa Al- Shabab bategura kugaba ibitero mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, inzego z’umutekano muri iki gihugu zatangiye gucunga umutekano mu bice byinshi bitandukanye cyane cyane hibandwa kubinjira mu gihugu n’abagisohokamo.

Uretse kuzitira ku nyubako zikomeye ku buryo bitakoroha kuzegera, inzego z’igipolisi cy’u Burundi zatangiye kugenzura bikomeye abinjira muri iki giguhugu barebwa ibyangombwa, gusaka ibyo binjirana hamwe nibyo basohokanye.

Abagenzi binjira mu gihugu cy'u Burundi kimwe n'abasohoka barasakwa bikomeye.
Abagenzi binjira mu gihugu cy’u Burundi kimwe n’abasohoka barasakwa bikomeye.

Ibi bikorwa bitangiriye aho umutwe wa Al- Shabab usohoreye itangazo mu kinyamakuru cyo muri Kenya Daily Nation, uvuga ko niba u Burundi butavanye ingabo zabwo muri Somalia, uzabutera hagati y’amatariki ya 26 ndetse na 30 Mata uyu mwaka.

Umunyamakuru wa Kigali today washoboye kuvugana nabamwe bashoboye kubona uburyo inzego z’umutekano zakajijwe bavuga ko ahantu hahurira abantu benshi batangiye gushyirwa abashinzwe umutekano, naho mu masaha y’umugoroba abantu ntibari gutinda mu tubari.

Imodoka zose zinjira hamwe n'izisohoka Bujumbura zirasakwa bikomeye.
Imodoka zose zinjira hamwe n’izisohoka Bujumbura zirasakwa bikomeye.

Ahakorerwa na ambasade ntibyemerwa ko hahagarara abantu cyangwa ngo hagire imodoka hafi, bamwe mubatuye mu mujyi wa Bujumbura bakaba bavuga ko bitari bisanzwe bitangiye gukorwa kubera kwikanga ko Al- Shabab ishobora kubatungura.

Mu guhumuriza abaturage Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Gabriel Niyizigama mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akaba yaratangaje ko abaturage badakwiye gukurwa umutima ibyatangajwe na Al- Shabab kuko umutekano urinzwe bikomeye, cyakora z’Ambasade zikorera mu gihugu cy’uburundi zimwe zahamagariye abakozi bazo hamwe n’abanyagihugu kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi kuko hari muterwa.

Kuri Ambasade kirazira kuhahagarara kubera iterabwoba.
Kuri Ambasade kirazira kuhahagarara kubera iterabwoba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amakuru dusomye kuri Kigali Today aduteye ubwoba kuko ubu turi mu nama ihuza Abayobozi b’Abaskuti bo mu Rwanda, Uburundi na Congo Kinshasa kuri Projet’AMAHORO-AMANI duhuriyeho, tukaba juste turi gukorera hagati ya Ambassade de France tubonye ku ifoto na Presidence y’i Burundi. Abasengera Abaskuti n’Abaguide ndetse n’Uburundi muri rusange bashyiremo ingufu abo bagizi banabi bahagarike imigambi mibi bafite. Imana iturinde Al-Shabab.
Jean Claude TABARUKA

TABARUKA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Amakuru dusomye kuri Kigali Today aduteye ubwoba kuko ubu turi mu nama ihuza Abayobozi b’Abaskuti bo mu Rwanda, Uburundi na Congo Kinshasa kuri Projet’AMAHORO-AMANI duhuriyeho, tukaba juste turi gukorera hagati ya Ambassade de France tubonye ku ifoto na Presidence y’i Burundi. Abasengera Abaskuti n’Abaguide ndetse n’Uburundi muri rusange bashyiremo ingufu abo bagizi banabi bahagarike imigambi mibi bafite.

TABARUKA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Syldio,
Iyi nkuru waba warayivanye iwanjye? Nibyo Embassy yatanze ubutumwa ko ibintu bishobora kumera nabi very soon. Ndi kubaza inshuti z’abanyamerika ziba i Nairobi na Juba niba zibifiteho amakuru. Ziga ibya Horn of Africa.
Gustave
University of Oxford

Gustave Ineza yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka