AfricaExit: Ukwivana kwa Afurika mu rukiko ICC kwatangiye kunugwanugwa

Impuzamiryango ya Sosiyete Sivile Nyafurika ikora ubujyanama mu by’ubukungu, imibereho myiza n’umuco (ECOSOCC), iremeranya na Leta z’ibihugu zishaka kwitandukanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ko kuruvamo ntacyo bizabitwara.

Dr. Joseph Chilengi (hagati) uyobora ECOSOCC, na we aravuga ko kuva muri ICC kw'ibihugu bya Afurika nta gitangaza kirimo.
Dr. Joseph Chilengi (hagati) uyobora ECOSOCC, na we aravuga ko kuva muri ICC kw’ibihugu bya Afurika nta gitangaza kirimo.

Iyi mpuzamiryango iravuga ko ibihugu bikomeye ku isi nubwo ngo bisuzugura Afurika, byo bihangayitse nyuma y’uko Ubwongereza bwikuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Brexit), ariko Afurika ngo ntiyahangayikishwa no gutandukana n’Urukiko Mpuzamahanga (ICC), aho byakwitwa ‘AfricaExit’.

ECOSOCC ivuga ko ibi bihugu ngo byitwaza ubudahangarwa bifite bigakandamiza Abanyafurika, bikagera n’aho kuvuga ko batakwicira imanza kandi ko nta mwanya ukomeye ibihugu bya Afurika bigomba guhabwa mu Muryango w’Abibumbye.

Dr. Joseph Chilengi uyobora umuryango wa ECOSOCC, yarondoye ibikorwa bitandukanye bitesha agaciro Abanyafurika, bikozwe n’ibihugu bivugwa ko byateye imbere, akavuga ko iki ari igihe ko Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ifata ingamba zo kwibeshaho k’uyu mugabane mu by’ubukungu ndetse no kwiha ubutabera.

Yagize ati ”Dufite ubunararibonye, natwe abo badusuzugura twabagira inama mu buryo butandukanye ndetse bo bararira kubera ‘Brexit’ ariko twe dushoboye kwirengera ingaruka mu gihe Afurika yava muri ICC (AfricaExit), kuko tubifitemo ubunararibonye duhereye kuri Maroc yavuye mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Chilengi yagize ati “Ubutabera mpuzamahanga bugomba gusubirwamo. Ibiregwa Perezida Bashir wa Sudan ni ibinyoma gusa, kuko babuze uko bamukuraho peteroli.”

Ibihugu bitandukanye bya Afurika biravuga ko bishoboye kwicira imanza ubwabyo bishingiye ku rubanza rwa Hissene Habre wayoboraga igihugu cya Tchad, rwaciwe n’urukiko rwa Senegal.

ECOSOCC igizwe n’imiryango yigenga irenga 150 harimo na 26 ikorera hanze y’Umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Africa ntabwo ishobora kuva muri icc, muraba mureba !!

Manzi yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka