Petero Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yakatiwe gufungwa uburundu, nyua y’uko urukiko rwo mu Burundi rumuhamije ibyaha bine bifitanye isano n’urupfu rwa Ndadaye Merchior, na we wayoboye u Burundi.
Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, akaba icyamamare mu muziki, yatangaje ko Leta ya Museveni iriho ikora uko ishoboye ngo ataziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda, mu matora azaba mu ntangiriro y’umwaka wa 2021.
Umubare w’abibasiwe n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba warazamutse ku gipimo kidasanzwe, aho wiyongereyeho inshuro esheshatu ugeraranyije n’imyuzure yagiye ibaho mu myaka itanu ishize, nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.
Utubari n’amaguriro y’inzoga byo muri Kenya byafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, nyuma y’amezi atandatu yari ashize nta kabari kemerewe gukora. Twari twarafunzwe mu rwego rwo kurwanya ikwira ry’icyorezo cya coronavirus.
Muri Botswana abaharanira uburenganzira bw’inyamanswa bamaze igihe bibaza impamvu yaba ituma inzovu zipfa umusubirizo ndetse zigapfira rimwe ari nyinshi.
Amakuru y’ibanze aravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye Kaminuza ya Makelele muri Uganda, yaba yatangiriye ku gisenge cy’inyubako yahiye. Ni amakuru atangazwa na Polisi yo muri Uganda, ivuga ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyaba cyateye iyo nkongi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryamaganye icyemezo cy’urukiko rugendera ku matwara ya kisilamu cyo kuba rwakatiye umwana w’imyaka 13 igifungo cy’imyaka 10 kubera kurenga ku mategeko akomeye y’idini ya Isilamu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyavuze ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho kimwe cya kabiri; mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka; biturutse ku bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu byahagaze bitewe n’icyorezo cya coronavirus.
Abayobozi muri Senegal ku tariki 06 Nzeri 2020 batangije gahunda y’ubutabazi bwihuse hagamijwe guhangana n’ingaruka zasizwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.
Ministeri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko kuri uyu wa mbere habonetse abandi bantu 245 banduye covid-19 nyuma y’ibipimo 3,150 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ubuyobozi bw’igihugu cya Tanzania bwasohoye amabwiriza ngenderwaho mashya agenga imyambarire ku bakozi ba Leta. Aya mabwiriza mashya abuza kwambara inkweto ndende mu biro bya Leta cyangwa mu bikorwa bya Leta ibyo ari byo byose ku bakozi ba lLta, cyane cyane ibirenze santimetero eshanu.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa mbere tariki 27 Nyakanga 2020, yatangaje ko bitemewe kugurisha inzoga mu tubari n’amaresitora.
Vital Kamerhe na Samih Jammal, bajuririye umwanzuro w’urukiko rwa Gombe, rwabasabiye igifungo cy’imyaka 20, Vital Khamerhe azamara imyaka 10 yambuwe uburenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa.
Benjamin William Mkapa wayoboye igihugu cya Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.
Abagore bari mu buyobozi muri Kenya bagaragaje ko bashyigikiye mugenzi wabo usanzwe ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo, Amina Mohammed, uhatanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), Félix Tshisekedi, tariki 21 Nyakanga 2020 yatangaje uburyo ibikorwa byari byarahagaritswe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 bigiye kongera gusubukurwa nyuma y’amezi ane byarahagaze.
Umusenateri wo muri Kenya yasabye imbabazi Abanyakenya kubera kurenga ku mabwiriza y’umukwabu yashyizweho mu gufasha guhagarika ubwandu bwa coronavirus.
Algeria yashyinguye abarwanyi bayo baharaniye ubwigenge uko ari 24, nyuma y’uko imibiri yabo ishyikirijwe Algeria yoherejwe n’u Bufaransa bwari buyibitse imyaka 170. Kugeza ubu Algeria ikaba itegereje ko u Bufaransa buyisaba imbabazi ku bihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa.
Igihugu cya Botswana cyatangiye ubushakashatsi bwimbitse hagamijwe kumenya ikirimo gutuma inzovu zipfa umusubizo muri icyo gihugu.
Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zatangaje ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda wazamutse cyane kuva ubwo hashyirwagaho ingamba zo gukumira Covid-19 mu kwezi kwa gatatu.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yategetse ko amashuri mu byiciro byose afungura kuva tariki 29 z’uku kwezi kwa Kamena 2020.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kanze Dena, yasobanuye ko abo bantu bane bagaragayeho iyo virusi ubwo habaga igikorwa rusange cyo gupima abantu benshi cyabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Kamena 2020.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Célestin Musao Kalombo, yatangaje ko nubwo abantu babifashe nabi, ibyo kongeza imishahara y’Abadepite bitagomba guhuzwa n’ibibazo byatewe na Covid-19, kuko ngo babisabye kuva mu mwaka wa 2019.
Muri Mali abaturage bagera ku bihumbi 10, batitaye ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije isi yose harimo n’igihugu cyabo cya Mali, bagiye mu mihanda mu murwa mukuru BAMAKO, basaba Ibrahim Boubacar Keita “IBK” kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ahantu ho gusengera hazafungurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020, ariko hakubahirizwa amabwiriza akomeye yo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.
Mu gihe Abanyafurika bizihije umunsi wa Afurika ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guhuriza hamwe imbaraga muri ibi bihe bigoye uyu munsi wizihijwemo.
Ibitangazamakuru biri gukurikirana amatora ya Perezida n’ay’abajyanama b’amakomini mu Burundi, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi; byemeje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Whatsapp na Facebook byahagaritswe bidashoboka.
Mu gihe imibare mishya y’abandura coronavirus ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, kuri ubu na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Dr. Riek Machar, umugore we ari na we Minisitiri w’Ingabo hamwe n’abandi bayobozi bamuri hafi nyuma yo kwipimisha babasanze baramaze kwandura icyorezo cya coronavirus.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2020, Perezida Macky Sall wa Senegal, yatagaje ko ingamba zari zafashwe zo kwirinda Covid-19 zigiye koroshywa guhera tariki ya 12 Gicurasi.
Police yo muri Kenya yataye muri yombi umwana w’imyaka 14 akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru rwabereye mu murwa mukuru Nairobi, nyuma y’uko amashusho yafashwe na Camera zifashishwa mu bijyanye no gucunga umutekano, yasuzumwe akagaraza uyu mwana, nkuko byatangajwe na Polisi ya Kenya ku itariki ya 11 Gicurasi (...)