Biteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 09/05/2013 ingabo za Tanzaniya 1258 zekerekeza mu burasizuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Umwe mu basirikare b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri Kongo (MONUSCO) yaguye muri ambushi y’imitwe ya gisirike ikorera mu gace ka Walungu kari hafi y’umujyi wa Bukavu, kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya yamenyesheje umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo Kinshasa ko Tanzaniya idatewe ubwoba na busa n’ubushobozi umutwe wa M23 wivugaho kandi ngo ingabo z’igihugu cye zizarasa M23 ubutayibabarira niramuka idashyize intwaro hasi.
Raporo yashyizwe ahagara tariki 03/05/2013 n’umuryango w’ihuriro ry’abanyamukuru bo mu gihugu cya Somalia yerekanye ko mu umwaka ushize wa 2012, abanyamakuru 18 bo muri icyo gihugu bishwe abandi benshi bagakomeretswa.
Umukuru w’abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda, Jean Marie Runiga, aratangaza ko yatunguwe no kumva abavuze ko we n’abasirikare be basubiye rwihishwa muri Congo kurwana.
Kuva byatangazwa ko abiyahuzi bo mu mutwe wa Al- Shabab bategura kugaba ibitero mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, inzego z’umutekano muri iki gihugu zatangiye gucunga umutekano mu bice byinshi bitandukanye cyane cyane hibandwa kubinjira mu gihugu n’abagisohokamo.
Gen Carlos Alberto dos Santos Cruz wo mu gihugu cya Brazil yagizwe umuyobozi w’ingabo ibihumbi 20 z’umuryango w’abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Minisitiri ushinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Richard Muyej, yatangaje ko muri Kongo hari umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda kuko habarirwa ibihumbi 127.537 by’impunzi z’Abanyarwanda zitarataha.
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yatangarije abanyamakuru Leta ya Congo yanze gusinya ku masezerano avanaho ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye muri Kongo, kubera gutinya ko impunzi ziriyo zisaba ubwene gihugu bwa Kongo.
Umujyanama w’umunyamabanga mukuru wa UN mu bijyanye n’umutekano, Gen. Babacar Gaye, yatangaje ko umutwe ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa ugiye gutangira imirimo yawo mu minsi mike iri imbere.
Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Ababimbuye ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo uratangira mu mpera z’uku kwezi kwa Mata n’abasirikare 3069.
Perezida Yahya Jammeh uyobora igihugu cya Gambia yongeye kugaragaza ko atihanganira na busa abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje, ndetse avuga ko uzafatwa akora ibyo bikorwa yita urukozasoni azahabwa ibihano bikarishye, akicuza icyatumye avuka.
Ishyaka ryo muri Afurika DA (Democratic Alliance) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa ANC rirasaba Prezida Jacob Zuma gutanga ibisobanuro ku butumwa bw’ingabo z’Afurika y’Epfo zitegura kujyamo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Intumwa za M23 zavuye Bunagana zijya mu biganiro i Kampala hamwe na Leta ya Congo, nyuma y’uko umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Lambert Mende atangaje ko nta biganiro bafitanye n’inyeshyamba M23 uretse kubasaba gushyira intwaro hasi.
Musenyeri Desmond Tutu w’imyaka 81 yahawe igihembo cyitiriwe Templeton cya 2013 gifite agaciro ka miliyoni 1.3 by’amayero ashimirwa guharanira urukundo n’imbabazi mu isi yose.
Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye icyemezo cyo kohereza umutwe w’ingabo zidasanzwe zigera ku 2500 zigomba guhashya imitwe yitwara gisirikare mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa.
Ubufaransa bwohereje ingabo 350 muri Centrafrique ngo barinde umutekano w’Abafaransa n’abandi banyamahanga bari muri iki gihugu nyuma y’uko inyeshyamba zirwanya Leta ya Perezida Froincois Bozize zifatiye umurwa mukuru, Bangui.
Perezida wa Repubulika ya Centre Africa, Francois Bozize, kuri icyi cyumweru tariki 24/03/2013, yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko inyeshyamba zimurwanya zigaruriye Bangui umurwa mukuru w’igihugu.
Abayobozi b’ingabo za SADEC bavuye mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi kuva taliki 12/03/2013 bari mu burasirazuba bwa Congo mu gikorwa cyo gutegura kuza kw’ingabo zigomba kurwanya imitwe yitwaza intwaro.
Itsinda ry’ubutabazi rigishakisha ababa baguye mu mpanuka y’indege yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04/03/2013 mu mujyi wa Goma, yamaze kubona abagera kuri batanu muri 35 yari itwaye, abandi bakaba bagishakishwa.
Umuyobozi ushinzwe ingenamingambi muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bya diyoseze Gatulika zo mu Rwanda, bwana Samvura Oswalde aravuga ko izo komisiyo zikora neza mu Rwanda ndetse zikaba zifite byinshi zakwigisha izo muri Kongo.
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura Mzee Amos Kaguta, umubyeyi wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wabereye i Rwakitura mu Karere ka Kiruhura kuri uyu wa mbere, tariki 25/02/2013.
Ingabo z’umutwe wa FDLR zateye muri centre ya Rutshuro ku mugoroba wa tariki 24/02/2013 haba imirwano y’igihe gito yahitanye abasirikare ba M23 n’abaturage umunani.
Ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye bwagaragaje ko amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo atarashoboye gusinywa n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere mu nama yabereye muri Ethiopia muri Mutarama azasinywa taliki 24/02/2013.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru , abarwanyi batanu bo mu mutwe wa FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Kongo mu isoko ryo mu Rubanga riri mu kibaya cya Rusizi ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Igihangange mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye (paralympic games) ku isi, Oscar Pistorius, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kurasa umukobwa bakundanaga witwa Reeva Steenkamp, yikanze ko ari umujura.
Gustave Bagayamukwe wari ukuriye ihuriro ry’imitwe yishyize hamwe ngo bakureho perezida Kabila (UFRC) yatawe muri yombi muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Uvira, taliki 10/02/2013 ahita ajyanwa Kinshasa aho ashobora gukurikiranwa n’ubutabera ku kugambanira igihugu.
Ibihugu bihuriye mu muryango w’iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADEC) byohereje intumwa kugira ngo zirebe uko umutekano mu burasirazuba uhagaze mbere y’uko byohereza yo ingabo mu gucunga umutekano no guhashya imitwe yitwaza intwaro.
Abaturage batuye mu mujyi wa Goma muri Congo bavuga ko ibitangazwa na Omar Kavota ukuriye imiryango itegamiye kuri Leta, ko umutwe wa M23 urimo kuzana ingabo mu nkengero z’umujyi wa Goma nta kuri kurimo.
Leta ya Malawi yatangaje ko indege ya Prezida yashyizwe ku isoko, umuntu wese ubishoboye akaba yemerewe gupiganirwa kuyigura. Ngo uzayegukana ni uzaba yatanze amafaranga menshi kurusha abandi.