Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, abana bagera kuri 289 baturuka mu Majyaruguru y’Afurika bapfuye, abandi bakaburirwa irengero, bagerageza gukoresha inzira y’amazi ngo bagere ku Mugabane w’u Burayi.
Muri Kenya umuryango wabuze umwana w’uruhinja mu Bitaro, nyuma uwamwibye aza gufatwa n’inzego z’umutekano, umwana asubizwa ababyeyi be.
Umupasiteri wo muri Nigeria, yatangaje abantu, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubwo yafataga amaturo yose yaturishijwe mu rusengero akayaha umugore w’umupfakazi wari waje aho mu rusengero ari kumwe n’abana be.
Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kugeza ubu abana yabyaranye na Zari Hassan yirinze gutuma bamenya ko batandukanye mu kwirinda ko byabagiraho ingaruka.
Leta ya ya Kenya igiye gukurikirana mu nkiko abakomeje kwigaragambya bagateza imvururu mu gihugu bigatuma hari bamwe basiga ubuzima muri iyi myigaragambyo.
Muri Zambia, ababyeyi barwaniye hejuru y’umwana ufite ukwezi n’ibyumweru bitatu, wari uryamye ku buriri baramugwira ahita apfa ako kanya.
Muri Kenya, ahitwa Kisumu, umuntu umwe yarashwe na Polisi nyuma aza gupfa azize ibikomere mu gihe abandi babiri bo bakomeretse bakajyanwa mu bitaro, ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro.
Muri Kenya, mu gace ka Sotik, umugabo w’imyaka mirongo itatu y’amavuko Victor Langat, ari mu maboko ya Polisi ya Sotik akurikiranyweho kuba yarishe Se amuhora ko yamwimye amafaranga yo kugura ipikipiki.
Abantu cumi na batandatu barimo abana bapfuye, bitewe na gaz yatumutse ku buryo bw’impanuka i Boksburg, mu birometero mirongo ine mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa serivisi z’ubutabazi William Ntladi.
Perezida wa Sénégal Macky Sall yavuze ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 25/02/2024.
Impande zihanganye muri Sudani zumvikanye ko zigomba gutanga agahenge k’iminsi ibiri ku gira ngo abayisiramu babashe kwihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha) neza.
Mali yasabye Umuryango w’Abibumbye, UN gukura ingabo zawo mu butumwa zari zaroherejwemo muri icyo gihugu (MINUSMA) bidatinze, kuko hari ikibazo cyo kuba nta cyizere kiri hagati y’ubutegetsi bwa Mali ndetse n’abahagarariye ubwo butumwa bwa UN.
Abayoboke 64 b’itorero rya ‘Good News International’ rya Paul Mackenzie, ubu ukuriranywe n’ubutabera bwo muri Kenya nyuma y’uko hatahuwe imva nyinshi zishyinguwemo bamwe mu bayoboke be bishwe n’inzara, n’abandi batabawe benda kwicwa n’inzara aho basengeraga mu ishyamba bijyanye n’inyigisho yabahaga ko ng uko kwiyicisha (...)
Mu kiganiro aherutse kugirana na Million Dollaz Worth Of Game ku ya 12 Kamena 2023, umuhanzi David Adedeji Adeleke cyangwa se Davido yavuze ku ko buri munsi ahorana akababaro kenshi nyuma y’urupfu rw’umuhungu we w’imfura.
Babu Tale, usanzwe ari Umujyanama w’icyamamare Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yatangaje ko inzu y’uyu muhanzi isanzwe ifasha abahanzi ya Wasafi, yafashe umwanzuro wo kuba yitondeye ibijyanye no gusinyisha abahanzi bashya.
Umugore witwa Miriam Wesonga yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko hari umuturage wamubonye yiruka ahunga kandi yaravuzweho kuba yaribye umwana muri Werurwe 2023.
Urukiko rwo mu Karere ka Iringa, rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu no kwishyura amande y’Amashilingi Miliyoni eshanu ya Tanzania, umugabo witwa Method Muhimba w’imyaka 33, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka icumi (10), wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.
Muri Tanzania, ahitwa Musoma, umugabo w’imyaka 60 witwa Msirari Muhere yahanishijwe gufungwa imyaka irindwi (7), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwanduza ku bushake Virusi itera SIDA umwana w’umugore we, umwana wandujwe SIDA, afite imyaka itandatu. Uwanzuro w’Urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 (...)
Muri Afurika y’Epfo, icyorezo cya Cholera kimaze kwica abantu 15, abafashwe n’icyo cyorezo ni abantu hafi 100, mu gihe abagera kuri 37 bari mu bitaro mu Ntara ya Tshwane, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yahishuye ko agikunda Zari Hassan basanzwe bafitanye abana babiri kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27 kubera ikibazo cy’isukari itujuje ubuziranenge yinjiye mu gihugu cya Kenya mu 2018. Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri icyo gihugu (Kenya Bureau of Standards - KEBS) bari mu bagize (...)
Ubwato bwa Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Penglai Jinglu Fishery Co’ ikora ibijyanye n’uburobyi, bwarohamye mu Nyanja y’abahinde maze abarenga 39 baburirwa irengero.
Igihugu cya Mozambique, cyugarijwe n’icyorezo cya choléra cyaherukagayo mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bije byiyongera ku nkubi y’umuyaga yiswe Freddy, na yo yahunganyije icyo gihugu muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.
Igihugu cya Zimbabwe kirimo gukusanya inkunga y’ubutabazi ku bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo y’u Rwanda.
Abakora iperereza muri Kenya batangaje ko babonye indi mirambo 21, y’abishwe n’inzaranyuma yuko bashishikarijwe kwiyiriza.
Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n’umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w’imyaka umunani y’amavuko yapfuye nyuma akazuka.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado abashimira akazi gakomeye zimaze gukora muri ako gace.
Umugore wishe umugabo we kubera ubutaka nawe yishwe n’umuhungu we amuhora ubwo butaka n’ubundi. Ibyo byabereye ahitwa Siaya muri Kenya, aho umusore witwa Silas Oduor avugwaho kwica Nyina witwa Jenifer Atieno, biturutse ku makimbirane ashingiye kuri ubwo butaka.
Umusaza w’imyaka 73 witwa Patrick Ndwiga Njagi, yapfuye amaze umunsi umwe mu bitaro nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Antharax’ mu gihe abandi bagera kuri 365 bari mu bitaro, bazira kurya inyama z’inka irwaye iyo ndwara.
Umubyeyi yataye umwana mu musarani w’ibitaro, atabarwa n’umugabo wari uje gushaka ikizamini cy’umusarani yari atumwe na muganga.