Gicumbi: Coaster yakoze impanuka hapfa 4 naho 12 barakomereka

Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba tariki ya 18/08/2018 imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Kompanyi Stella ifite pulake RAB 672 I yavaga Kigali yerekeza Gicumbi yakoze impanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Maya Akagari ka Kageyo Umurenge wa Kageyo abagera kuri 4 barapfa naho abandi bagera kuri 12 barakomereka bikomeye aho bajyanywe ku bitaro bya Byumba.

JPEG - 84.1 kb
Agasozi yamanutseho

Umushoferi w’iyi modoka witwa Ndayambaje Felix w’imyaka 45 wahise anapfa bivugwa ko yahungaga ikamyo yamusatiriye ku ruhande rw’iburyo. Iyi modoka yari itwaye abagenzi bagera kuri 18.

JPEG - 150.5 kb
Uko imodoka yabaye

Umwe mu baturage bahageze iyo mpanuka ikimara kuba witwa Hagenimana Felix na we yemeza ko iyi mpanuka yabaye kubera ko umushoferi wa Coaster yahungaga ikamyo.

JPEG - 124.9 kb
Imodoka yatangiriwe n’ibiti yageze hafi mu kabande

Chief inspector Emmanuel Kabanda umuvugizi w’ishami rya Polisi ishami ryo mu muhanda yatangarije ko abantu bari muri iyi modoka ni 18 hapfuye 4 abakomeretse bikomeye ni 12 abakomeretse byoroheje ni 2. Yakomeje atangaza ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana bagikora iperereza.

Ibitekerezo   ( 6 )

yoo! birababaje rwose! gusa abashoferi bage bagerageza kugenda bitonze kuberako uriya muhanda (Kigali-Gicumbi- Gatuna) uteye nabi rwose. gusa ababuze ababo bakomeze kwihangana!

sylver yanditse ku itariki ya: 22-08-2016

Disi umukuru w’umudugudu Wacu Kabagema yahitanwe n’iyi mpanuka, Imana imwakire!

Uwimana yanditse ku itariki ya: 19-08-2016

Imana ibakire mubayo kdi twihanganishije imiryango yabo

Ange yanditse ku itariki ya: 19-08-2016

Imana yakire abo bayitabye muri iyi mpanuka,kandi ikomeze ababo basigaye,ibashoboze kwihangana.
Abakomeretse bafashwe uko bishoboka kose, kuko bafite ububabare burkabije!

Thacien yanditse ku itariki ya: 19-08-2016

Abatashye Imana ibakire naho ubundi uyu muhanda uzatumaraho abantu pe Imana n’iyo kudutabara. umuryango wa Kimoto ( chauffeur) wihangane.

Claire yanditse ku itariki ya: 19-08-2016

iyimpanuka iteyubwoba

shimiyimana jakorode inyarutarama yanditse ku itariki ya: 18-08-2016

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka