Uko umuganda usoza Gashyantare wagenze hirya no hino mu gihugu

Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.

Uwo muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, waranzwe no kubakira abatishoboye, kubaka amashuri no gukora isuku ahantu hatandukanye.

Muhanga

JPEG - 142.6 kb
I Muhanga mu murenge wa Nyamabuye bakoze umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri y’abana bafite

Gisagara

JPEG - 105.5 kb
Gisagara hasihwe ibibanza hakanabumbwa amatafari yo kubakira abatishoboye. Hanatewe ibiti n’urutoki
JPEG - 107.2 kb
Umukecuru Mukamugema Cecilia ni umwe mu bubakiwe mu murenge wa Save

Kamonyi

JPEG - 79.6 kb
Kamonyi bakoze umuganda wo gusibura imihanda

Karongi

JPEG - 160.8 kb
Karongi mu murenge wa Bwishyura naho habaye umuganda wo gusibura imihanda

Ngoma

JPEG - 199.2 kb
Ngoma mu murenge wa Murama abaturagebakoze umuhanda ujya ku ruganda rwa Kawa

Nyagatare

JPEG - 124.4 kb
Nyagatare nabo bakoze umuganda wo gukora isuku banasibura imiferege y’umuhanda

Umujyi wa Kigali

JPEG - 111.6 kb
Ku Gisozi naho bakoze umuganda wo gusibura imihanda

JPEG - 255.5 kb
Muhima abaturage bibanze mu muganda wo gusibura ruhurura no gukora isuku ahandi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka