ACP Badege yongeye kugirwa umuvugizi wa Polisi

ACP Theos Badege wari umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), yongeye kugirwa umuvugizi mukuru wa Polisi y’Igihugu.

ACP Badege yongeye gusubizwa kuri uyu mwanya yahozeho, asimbuye ACP Celestin Twahirwa nawe wawugiyeho asimbuye ACP Damas Gatare.

ACP Twahirwa yahise agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage (Community Policing), nk’uko bigaragara ku butumwa Polisi y’Igihugu yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

GIF - 257.2 kb
ACP Theos Badege.

Ibitekerezo   ( 6 )

Turashima police yacu kubu shishozi igira mugushyira abayobozi bayo beza mumiro bashoboye eg AFANDE TEOS ;mwifurije n’imirimo myiza

mureritesi alexis yanditse ku itariki ya: 26-10-2016

tuguhaye ikaze tukuziha ubunararibonye

yadusoneye patrick yanditse ku itariki ya: 26-10-2016

Tumwifurije Akazi Keza Mukubungabunga Umutekano W’abanyarwanda.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-10-2016

Mukomerezaho police iturindira umutekano

Nsanzabandi Elie yanditse ku itariki ya: 25-10-2016

akazi keza.

Tite yanditse ku itariki ya: 24-10-2016

Akazi keza Afande! N’ubundi wari umukozi mwiza!

yohani yanditse ku itariki ya: 24-10-2016

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka