Somalia: Habonetse umuntu ufite impyiko enye

Ubusanzwe abantu hafi ya bose bagira impyiko ebyiri, ariko hakabaho n’abandi bagira impyiko ziyongera kuri izo, ugasanga umuntu afite impyiko enye, gusa ibyo bikaba ari ibintu bidasanzwe nubwo uzifite ngo adashobora kubimenya keretse agiye kwa muganga bitewe n’ikibazo afite, bakaba bamupima bamukorera ibyitwa ‘echographie/ultrasound’, cyangwa se akaba yagize ikibazo gituma bamubaga.

Abantu bari basanzwe baramenyekanye ko bafite impyiko enye bari batatu (3) gusa ku Isi yose, ariko uwa kane aherutse kuboneka muri Somalia. Uwo akaba ari umusore utarigeze atangazwa amazina, wari umaze iminsi arwaye bagakomeza gushakisha icyo yarwaye ntibahite bakibona, ariko nyuma yo gukomeza gupimwa mu bihe bitandukanye, biza kugaragara ko afite impyiko enye, nk’uko byatangajwe na BBC.

Ibitaro byubatswe na Turkey muri Somalia, bitanga amahugurwa mu buvuzi bigakora n’ubushakashatsi, bizwi ku izina rya Digfer, nibyo byakiriye uwo musore ataka ko ababara cyane mu mpyiko ye y’ibumoso.

Abaganga bo muri ibyo bitaro banzuye ko asuzumwa, bihita bimenyekana ko afite impyiko enye.

Dr. Abdikarin Hussein Mohamed Gabayre, umuganga ushinzwe ubuvuzi bw’uruhago rw’inkari no kubaga indwara zifata mu myanya myororokero y’abagabo muri ibyo bitaro, ndetse akaba ari we wabaze uwo murwayi, yasobanuye uko byagenze ngo bamenye indwara n’uko ubuzima bwe bumeze.

Yagize ati "Uyu murwayi waje kuri ibi bitaro, yagaragaye ko ameze atyo, nyuma yo gusuzumwa, ni ibintu bitangaje kuko kugeza ubu, abantu batatu ni bo bari basanzwe bazwi ku Isi ko bagira impyiko enye, uyu ni umuntu wa kane. Nyuma ya hano turimo turashaka inzira nziza yo kumuvura, kuko uyu murwayi atandukanye n’abandi”.

Icyakora uwo murwayi yamaze kubagwa kubera ikibazo cy’ububabare yaje ataka, bwari bwatewe n’ikibazo cyari mu igufa ry’urukenyerero ku ruhande rw’ibumoso.

Uwo murwayi kandi ngo yari afite ibibazo by’utubuye mu mpyiko yari amaranye igihe kinini, abaganga bakaba bavuga ko icyo kibazo giterwa no kunywa amazi yanduye, no kurya inyama zitukura kenshi n’ibindi.

Kuri uwo murwayi wo muri Somalia, impyiko ze ebyiri z’iburyo ntizifatanye, ariko iz’iboso zo zifite aho zifataniye.

Impyiko z’uwo musore nubwo ari enye, ariko ngo zikora akazi kamwe n’iz’ufite ebyiri bisanzwe, gusa mu gihe zifite ibibazo by’uburwayi, ufite impyiko enye ababara cyane kurusha ufite impyiko ebyiri.

Dr Gabayre yagize ati “Nta bibazo birimo kuba uyu murwayi afite impyiko enye, gusa ni ibintu byoroshye ko agira ibibazo by’utubuye mu mpyiko, ashobora kugira ububabare mu mpyiko nk’abandi bantu bafite impyiko ebyiri, ariko we ububabare burushaho kuba bwinshi kubera ko afite impyiko enye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nange ndashimye pe!mukomereze aho

dismas yanditse ku itariki ya: 20-04-2024  →  Musubize

Mbashimiye amakuru Kandi meza mudahwema kugeza ku Banyarwanda n’abandi babakurikira. U Rwanda rukwiye ibyiza Kandi murabitanga pe. Hagati aho nge sinari nzi ko hari abantu bagira impyiko zirenze ebyiri. Ndatunguwe pe. Mukomeze kutumenyesha n’utundi dushya. Murakoze

Gilbert yanditse ku itariki ya: 20-04-2024  →  Musubize

Impyiko ziyungurura imyanda mu mubiri wacu.Nkuko Umutima upompa amaraso mu mubiri wacu,kugirango ugeremo oxygen ituma tubaho.Nabo igifu,amara,amacandwe,etc...bituma habaho digestion (Igogora).Byerekana ko imana yaturemye idukunda, itwifuriza kubaho iteka twishimye.Nubwo uyu munsi dufite ibibazo byinshi kandi tugapfa,mu gihe kitari kure byose bizashira.Ijambo ry’imana risobanura ko ku munsi w’imperuka wegereje,imana izahindura ibintu bishya.Igahemba abayumvira bose kubaho iteka,ariko ikarimbura abakora ibyo itubuza bose.Nkuko yabigenje ku gihe cya Nowa,ubu hashize imyaka 4300.Haguruka ushake imana kugirango nawe uzarokoke kuli uwo munsi wegereje.

masabo yanditse ku itariki ya: 19-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka