Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024 yageze muri Sénégal mu ruzinduko rw’akazi, aho ku kibuga cy’indege cya Léopold Sédar Senghor de Yoff yakiriwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye na bamwe mu bagize Guverinoma.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye

Uru ruzinduko rw’umukuru w’Igihugu ni ingenzi cyane ku mibanire y’u Rwanda na Sénégal, kuko ibihugu byombi bihuriye ku kwimakaza demokarasi, iterambere n’amahoro muri Afurika.

Uru ruzinduko rwa Pereziza Kagame rugamije gushimangira umubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibiganiro bizibanda ku ngingo zirimo kongera ubufatanye mu bikorwa by’ubucuruzi, ubufatanye mu burezi n’ubuzima.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo.

Perezida kagame ubwo yageraga ku kibuga cy'Indege cya Léopold Sédar Senghor
Perezida kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’Indege cya Léopold Sédar Senghor

Perezida Bassirou Diomaye Faye ubwo yatorerwaga kuyobora Sénégal muri Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yamwoherereje ubutumwa bumwifuriza imirimo myiza anamushimira kuba yaragiriwe ikizere n’abaturage.

Muri ubwo butumwa bw’ishimwe, Perezida Kagame yageneye Bassirou Diomaye Faye, Perezida mushya wa Sénégal, yagize ati: "Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro."

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye, ugiye gutera imbere kurushaho.

Mu irahira rya Perezida Bassirou Diomaye Faye ryabaye tariki 2 Mata 2024 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard yitabiriye uyu muhango ahagarariye Perezida Kagame.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa abakuru b'Ibihugu
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’Ibihugu

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, aho nka za Ambasade zombi, zimaze imyaka 12 zifunguye, hari ibikorwa zafatanyijemo birimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda n’izindi gahunda z’Igihugu harimo izigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka