Yihakanye uwo yabyaye animisha na nyina ibyo yagombaga guhabwa nk’abandi batishoboye

Umubyeyi witwa Maniraguha Patrisiya utuye mu mudugudu wa kabuye akagari ka gako, umurenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ashinja umuyobozi w’umudugudu w’aho atuye kwihakana umwana babyaranye no gushaka kumunaniza mu kubona inkunga y’abatishoboye.

Icyatumye amwihakana ngo ni uko yanze kujya akomeza kuryamana nawe, nk’uko nyirubwite abivuga. Ati: ”Umugabo wanjye w’iserazerano aba Uganda, nkaba narabyaranye n’undi, uwo twabyaranye rero ni umuyobozi w’umudugudu wa kabuye. Nyuma aho tubyaraniye yashatse gukomeza kunsambanya ngo angire akarima ke ndanga”.

Uyu mubyeyi avuga ko n’ubwo yarabyaranye nawe yunvaga atakomeza gukora amakosa yo guca umugabo inyuma, n’ubwo adahari.

Akomeza avuga ko uwo mugabo yakomeje kumubangamira mu buyobozi, ubwo bazaga kubarurra abatishoboye bagombaga gufashwa na VUP. Abo bantu bagombaga guhabwa ibibanza, amabati kugira ngo babone aho kuba kuko ntaho bari bafite ho kuba.

Patricia n'umuhungu we.
Patricia n’umuhungu we.

Ati: ”Ubwo urutonde rw’abazahabwa ibyo bikoresho rurangiye, njye nasanze ntaruriho, kandi ni we warukoraga. Abaturanyi banjye bose bemezaga ko nanjye ngomba gufashwa. Ikimbabaza ni uko andenganya kandi ari we wakagombye kundenganura”.

Uyu mubyeyi yivugira ko uwo mwana basa cyane ndetse n’abana b’uwo mugabo bose ngo basa n’uwo we, avuga ko yagerageje kugeza icyo kibazo ku nzego zitandukanye ariko ntibamufashe, nyuma akaza kukigeza mu murenge aho kigomba gukirkiranwa n’umuyobozi wawo.

Maniraguha avuga ko kubera ibyamubayeho akarenganywa n’uwakamurenganuye yemeza ko bafitanye igihango, agira abagore batabana n’abagabo babo inama yo kwitonda kugira ngo batazahura na bamwe mu bagabo bameze nkawe.

Ati “Ubu ndera umwana jyenyine kandi twakagombye gufatanya inshingano z’ababyeyi”.

Arangiza avuga ko Kubwe, yunva ari akarengane yahuye nako ,ati”Kwanga kunshyira ku rutonde nk’abandi bakene ngo ni uko nanze gusambana? ubwo se koko ibyo ni ibiki?”

Twagerageje kuvugana na nyirubwite ngo twunve nawe icyo abivugaho, ntibyadukundira kubera ibibazo bya telefone.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uyu mugore ntabwo ari umupfakazi,afite umugabo.Umwana wese uvukiye mu rugo,umugabo wa nyina niwe se.Uyu mugore rero nave kuri uriya muyobozi.Ni n’inkozi y’ibibi.Kuki se yagiye gusambanya umugabo w’abandi kandi afite uwe?Aravuga akarengane ukagira ngo we ibyo yakoze ni ibitagatifu.Nasange uwe muri uganda.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

ibi bintu birashoboka cyane!!abakuru bimidugudu (sibose)abo mucyaro nyine nuko bakora ni "MPA NGUHE"any services=to any thing! may be money or other it depend on some one else!ndabivuga nkufite ubuhamya bwundi mukuru wumudugudu nzi nawe ukora ibisa nibyo!iyo ntakintu umupimira nta servicenawe aguha
tnks!

yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

ibi bintu birashoboka cyane!!abakuru bimidugudu (sibose)abo mucyaro nyine nuko bakora ni "MPA NGUHE"any services=to any thing! may be money or other it depend on some one else!ndabivuga nkufite ubuhamya bwundi mukuru wumudugudu nzi nawe ukora ibisa nibyo!iyo ntakintu umupimira nta servicenawe aguha
tnks!

yanditse ku itariki ya: 28-09-2012  →  Musubize

Muzagerageze gushaka uwo mukuru w’udugudu mu mubaze uko icyo kibazo giteye, wasanga uyu mugore atavugisha ukuri.

BIMENYIMANA Théophile yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

Iyi nkuru ntabwo iba yuzuye, nta nicyo iba ifashije abasomyi, muzajya muhura n’umuntu wese mu muhanda ati nabyaranye na kanaka ubundi namwe muze mwandike? mujye mushaka inkuru icukumbuye kandi irimo ubuhanga

majyambere yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka